Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro Kwibuka

Kigali: Perezida Kagame n’ Umuyobozi wa FIFA bafunguye ku mugaragaro Stade yitiriwe Pelé.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, bafunguye ku mugaragaro Stade yitiriwe igihangage muri ruhago, umunya Brazil, Pelé, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 mu Mujyi wa Kigali.

Iyi Stade (Kigali Pelé Stadium) yafunguwe ku mugaragaro n’aba banyacyubahiro, ni iyahoze yitwa ‘Stade ya Kigali’ iri i Nyamirambo yatashywe nyuma yo kuvugururwa. Muri uyu muhango, ikaba ikinirwaho imikino itandukanye y’irushanwa rihuza amakipe y’abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kuri iki gikorwa. Ati: “Tubashimiye kubana natwe muri aka kanya. Ndashaka kugushimira Gianni, Perezida wa FIFA kuduha aya mahirwe yo guhuriza aba bantu bose hano mu gihe dufungura iyi Stade yitiriwe Pelé”.

Yakomeje agira ati: “Iyi Stade ni ahantu hagenewe abakobwa bakiri bato n’abahungu bahurira hamwe bagakina, bashaka kwigira ku munyabigwi Pelé”.

Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, we yavuze ko bishimiye cyane kuba mu Rwanda mu gihe hagiye kubera Inama ya 73 ya FIFA. Ati: “Uyu munsi twazanye Isi yose mu Rwanda kubera umupira w’amaguru uhuza Isi”.

Yakomeje agira ati: “Twishimiye kandi gufungura iyi ‘Kigali Pelé Stadium’. Pelé ni umupira w’amaguru kandi ni ngombwa ko tumuha icyubahiro n’ubwo yadusize.”

Uyu munyabigwi mu mateka y’umupira w’amaguru, Pelé witiriwe Stade ya Kigali, yitabye Imana ku wa kane tariki 29 Ukuboza 2022 afite imyaka 82 y’amavuko, kuko yavutse tariki 23 Ukwakira 1940. N’ubwo yamenyekanye ku izina rya Pelé, ubundi amazina yahawe n’ababyeyi bamwibarutse ni ‘Edson Arantes do Nascimento’.

Byatangajwe ko Pelé yazize kanseri yatangiye kuvurwa mu mwaka wa 2021. Pelé ni we mukinnyi wenyine mu mateka watwaye ibikombe bitatu by’Isi by’umupira w’amaguru n’ikipe y’Igihugu cye ya Brazil, mu 1958 (ubwo yari afite imyaka 17, mu 1962 no mu 1970. Yakiniye ikipe ya Brazil imikino 114, ayitsindiramo ibitego 95. Muri rusange, abahanga bemeza ko Pelé yatsinze ibitego byose hamwe 1281 mu buzima bwe bw’umukinnyi.

Icyamugize icyamamare cyane ni uburyo bwo gukina, guhimba udushya, kureba kure no guhindura umukino wose mu kibuga, gukina wihuta, kandi nk’ucezereza ku muziki (ibyo muri Brazil bita samba). Mu rwego rwo kuzahora yibukwa, FIFA ikaba yarasabye Ibihugu binyamuryango ko buri Gihugu cyahitamo Stade imwitirirwa ari nabyo u Rwanda rwakoze, rukaba ruri no mu bambere babishyize mu bikorwa.

Umunya Brazil wabaye icyamamare muri Ruhago, Pelé, yitiriwe Stade ya Kigali i Nyamirambo/Photo Internet.

Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi wa FIFA nibo bafunguye ku mugaragaro iyi Stade/Photo RBA.
Stade ya Kigali i Nyamirambo yahinduriwe izina yitwa ‘Kigali Pelé Stadium’/Photo RBA.

Related posts

Russia: Icyogajuru cyashakaga gukora amateka cyagonze Ukwezi kirashwanyuka.

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame uri mu Butaliyani yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi.

N. FLAVIEN

Iran: Ebrahim Raisi agiye kuba Perezida mushya asimbuye Hassan Rouhani.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777