Umuhanzi nyarwanda wamamaye mu njyana ya Hip Hop Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly uherutse kwitaba Imana akababaza abatari bacye, hari abahisemo gusigarana ibizabafasha guhora bamwibuka, maze bamwe bamwishushanyaho, ibizwi nka Tatuwaje, abandi bashaka abazi gushushanya bamushushanya mu nzu zabo, gusa hari n’umunyabugeni wahisemo kumushushanya ku rukuta rwa kimwe mu bipangu kuri umwe mu mihanda yo muri Kigali.
Gushushanya iki cyamamare, byakozwe nyuma y’ishyingurwa rye. Bamwe mu bakunzi be, batekereje icyo bakora kugirango bazakomeze kumwibuka, bahitamo kumushushanya ku rukuta rw’igipangu giherereye ku muhanda i Gikondo aho buri wese azajya areba icyo gishushanyo akibuka Jay Polly Kabaka.
Gushushanya uyu muhanzi, byakozwe n’umunyabugeni wamenyekanye nka Rwigema Martin atitaye ku kiguzi icyo aricyo cyose byashoboraga kumutwara. Iki gikorwa cyishimiwe n’abatari bacye, batangira kwitirira uyu muhanda “Jay Polly” ndetse banasaba ko byajya mu mategeko uyu muhanda ukitirirwa nyakwigendera Jay Polly.
N’ubwo ibi byishimowe na benshi mu bakunzi ba Jay Polly ndetse benshi bakaba bari basigaye baza kwifotoreza kuri iki gishushanyo, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 ahagana Saa yine z’igitondo (10h00) abahageze basanze icyo gishushanyo cyasibwe hakoreshejwe irangi ry’umukara ku buryo utamenyako cyahigeze.
Abatangabuhamya babibonye n’amaso yabo, bemeje ko haje itsinda ry’abasiga amarangi, batangira gusiba igishushanyo cya Jay Polly. Ibi ngo babikoze bahagarikiwe na Gitifu w’Akagari wari kumwe na Mudugudu. Uyu Gitifu abajijwe icyamuteye gutanga uburenganzira bwo gusiba iki gishushanyo cyari cyishimiwe n’abatari bacye, Gitifu yasobanuye ko cyasibwe kuko ngo cyashyizweho nta burenganzira bwasabwe mu Buyobozi (mu Mudugudu), kuko ngo mbere yo kugira ikintu cyose kijya kuri bose babireba, Ubuyobozi bugomba kuba bubizi.
Umuhanzi Tuyishime Joshua Jay Polly Kabaka yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rwari rumufite mu nshingano, rwatangaje ko Jay Polly yanyweye uruvange rwa Alcool yakoreshwaga n’imfungwa n’abagororwa mu kwiyogoshesha aho muri Gereza ya Mageragere. Aya makuru akaba yaranemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga, bavuze ko yazize ikinyabutabire cya Ethanol.
Abandi basangiye na Jay Polly, ngo nabo bararwaye ndetse umwe ngo akaba yarahumye, ibintu bishobora no kumutera ubuhumyi bwa burundu.


