Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Karongi: Bamusanze ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu yashizemo umwuka.

Umusore witwa Mfitumukiza Joseph wari umaze iminsi ine aburiwe irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye, umurambo we wabonetse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Mu gitongo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, nibwo umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera, wari ujyanye ifumbire mu murima yabonye umurambo w’uyu musore ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Uyu muturage yahise abimenyesha ubuyobozi, ubuyobozi bumenyesha urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba, Ngendo Fabien yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bikekwa ko uyu musore haba yariyahuye nubwo hataramenyekana icyabimuteye.

Ati: “Abaturage bavuga ko ku wa Kabiri saa mbili z’ijoro yatashye avuye aho yakoreraga akazi ko kogosha mu isantere ya Ryanyirakabano, ageze mu rugo ahita yongera aragenda kuva icyo gihe ntawongeye kumuca iryera”.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane niba uyu musore w’imyaka 25 yariyahuye, niba se yaraguye mu Kivu by’impanuka cyangwa niba hari abantu bagize uruhare mu rupfu rwe.

Umurambo wa Mfitumukiza Joseph wajyanwe mu Bitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Related posts

Nyanza: Ku nshuro ya 29 bibutse Umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Ingabire Jacquéline wari uzwi nka ‘Maneke’ wapimaga ibiro 300 yitabye Imana azize Stroke.

N. FLAVIEN

Umuhate wa Wisdom School mu kwigisha Igishinwa ushobora kuzayigira izingiro ry’uru rurimi mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777