Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Uburezi

Karongi: Akarere kiyemeje kugira uruhare mu gusana amashuri yangijwe n’imvura ari nako bashakira hamwe umuti urambye.

Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi cyane ariko Umurenge wa Bwishyura, ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025 ahagana mu ma saa munani z’amanywa (14h00) haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, uyu muyaga utwara ibisenge by’amashuri atandukanye mu mirenge ya Bwishyura na Gitesi ku bw’amahirwe bikaba nta muntu byahitanye ndetse abanyeshuri bakaba bakomeje ibizamini n’ubwo hakenewe ubufasha bwihuse ngo ibyangijwe n’uyu muyaga bisanwe bityo gahunda za buri munsi z’aya mashuri zikomeze nk’ibisanzwe.

Hamwe mu ho umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW yageze ni kuri GS St Nicolas Kibuye, ishuri riherereye hafi neza ku biro by’umurenge wa Bwishyura. Umuyobozi w’iri shuri ni bwana Hakizimana Tharcisse. Yatweretse ibyangijwe n’uyu muyaga birimo igisenge cy’ibyumba bitatu cyatwawe n’umuyaga cyangiza andi mashuri abiri akurikirana n’aya yasambutse, bivuze kuri iri shuri hangiritse igisenge cy’ibyumba bitatu, igisenge cy’ibindi byumba bibiri bikurikirana, ibirahuri by’amadirishya, urugi rumwe, umurindankuba umwe, amakaye n’ibindi bikoresho byinshi byiganjemo iby’abarezi.

Twashatse kumenya niba nta wahatakarije ubuzima, adusubiza agira ati: “Nta wahatakarije ubuzima nta n’uwakomeretse bikabije, abana twabahumurije kandi dukomeza kubashishikariza kujya mu mashuri igihe imvura cyangwa umuyaga bije cyane cyane ko atari ubwa mbere bibaye hano kuko iyo urebye neza usanga biterwa n’imiterere y’agasozi ishuri ryubatseho aho imiyaga ituruka mu kiyaga cya Kivu ikunda kuzamukira, akenshi rero bikaba bisaba kwitwararika mu kubaka n’ubwo iyo waje udasanzwe ugira ibyo uhitana”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari zimwe muri gahunda z’ikigo zabaye nk’izihungabanamo gacye gusa ngo icyo bashyize imbere ni gahunda isanzwe y’abanyarwanda yo kwishakamo ibisubizo nk’intore aho abana babimuriye mu bindi byumba bidafite ibibazo kugirango bakomeze ibizamini nta n’umwe ubihagaritse kubera ibi biza biza bitateguje, gusa akaba yasabye inzego z’ubuyobozi zisumbuye ko zabatabara aya mashuri agasanwa vuba ndetse bakanashakira hamwe ingamba zirambye zabafasha guhangana n’ibi biza.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yadutangarije ko ari byo koko kuri uyu wa Gatatu mu karere ayoboye haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yangiza byinshi ku buryo ngo kugeza ubu habarurwa ibyumba by’amashuri yo ku bigo bine byangiritse, ibi bikaba bibarizwa ku mashuri atatu yo mu murenge wa Bwishyura ndetse n’irindi rimwe ryo mu murenge wa Gitesi.

Yagize ati: “Ni byo koko ejo kuwa Gatatu nyuma ya saa sita haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yangiza ibintu byinshi birimo n’amashuri. Hari ibisenge by’amashuri byagiye biguruka ku buryo abana badashobora guhita bongera kuyakoresha. Nka Leta yacu rero y’u Rwanda ikunda abaturage bayo, murumva ko tutakicara gusa ahubwo turi gukora ibishoboka kugirango mu bufatanye nk’inzego aya mashuri asanwe vuba na bwangu twirinda ko hari ibindi byakwangirika muri ibi bihe by’imvura kandi murabizi ko aka gace kacu hakunze kuba imvura ivanze n’umuyaga”.

Uyu muyobozi kandi yasabye buri wese kugira uruhare mu kwirinda Ibiza birimo n’umuyaga. Ati: “Turasaba abantu bubaka ko bajya bazirika ibisenge by’inzu zabo bakabikomeza ku buryo n’ubwo umuyaga waza utapfa kubitwara gutyo gusa n’ubwo ngo hari n’izigenda kandi zari ziziritse rimwe na rimwe ugasanga hagiye amabati gusa. Turanabibutsa ko kuzirika bidahagije ahubwo dukwiye no gutera ibiti ku buryo bikingira wa muyaga ntupfe kugera ku nzu zacu cyangwa se wanahagera ukahagera wagabanyirijwe ubukana na bya  biti kuko kuba duturiye ikiyaga byo ntitwabura umuyaga”.

Mu bihe nk’ibi by’ibiza byibasira ibikorwaremezo nk’amashuri, ababyeyi basabwa gufatanya n’abarezi gukomeza gushishikariza abana kwirinda ibiza bitandukanye birimo umuyaga mwinshi n’imvura ikabije, imvura ivanze n’inkuba n’ibindi nk’uko binatangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe kiburira abantu ko muri ibi bihe hari imvura nyinshi mu duce tw’amajyaruguru n’Uburengerazuba ndetse iyi mvura ikaba irimo umuyaga ushobora kwangiza, kuri ibi hakaniyongeraho inkuba nazo zidasiba kugarika ingogo muri utu duce tw’imisozi miremire dukora ku kiyaga cya Kivu.

Mu mashuri yangijwe n’iyi mvura nyinshi ivanze n’umuyaga harimo n’iryitwa G.S Nyegabo naryo ryo mu murenge wa Bwishyura. Si ubwa mbere imvura nyinshi ivanze n’umuyaga itwaye ibisenge by’amashuri kuko nko ku itariki 09 Werurwe 2021 imvura ivanze n’umuyaga n’ubundi yari yasenye ibyumba bitandatu kuri iri shuri rya GS St Nicolas de Kibuye ndetse icyo gihe abanyeshuri umunani nabo bajyanwa kwa muganga kuko bari bagize ibibazo ariko nyuma bakaba barasubiye mu buzima bwiza.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba. Ni Akarere gahana imbibi mu majyaruguru yako n’Akarere ka Rutsiro ndetse na Ngororero, mu burasirazuba gahana imbibi n’Intara y’Amajyepfo ku turere twa Ruhango na Muhanga ndetse no mu majyepfo ku karere ka Nyamagabe. Mu majyepfo ashyira uburengerazuba hari Akarere ka Nyamasheke, mu burengerazuba ni Ikiyaga cya Kivu kikagabanya n’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeje gahunda yihuse mu gusana ibi byumba ndetse no gushakira hamwe umuti urambye w’ikibazo cy’uyu muyaga.
Ishuri ryagurutse ni ishuri risanzwe rikomeye kuko rifite inkingi zikomeye ndetse n’ibyuma.
Igisenge cy’amwe mu mashuri ya GS Kibuye cyagurutse cyangiza n’andi mashuri.
GS St Nicolas de Kibuye ni ishuri ryo muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 (9YBE) riri mu mpinga hejuru y’ikiyaga cya Kivu ahitwa ku Ruganda.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi yavuze ko bagiye gusana aya mashuru ari nako bashakira hamwe umuti urambye w’iki kibazo.

Related posts

U Rwanda rwashyikirije ku mugaragaro u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Musanze: Arwariye mu Bitaro nyuma yo gukomeretswa n’imbogo yatorotse Parike y’Ibirunga.

N. FLAVIEN

Ingabo za Israel zirashinjwa gukorera Jenoside muri Gaza

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777