Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Karongi: Ahitwa kuri ‘Dawe uri mu Ijuru’ habereye impanuka hapfa umuntu n’ihene 30

Imodoka yari itwaye abantu batatu n’ihene 200 zari zijyanywe mu Isoko rya Rugali mu karere ka Nyamasheke, yakoreye impanuka mu makoni y’ahazwi nko kuri ‘Dawe uri mu Ijuru’, hapfa umuntu umwe n’ihene zigera kuri 30.

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ivuye mu karere ka Karongi, igeze mu mudugudu wa Rufumberi, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Gishyita, mu karere ka Karongi uri hafi kwinjira muri Nyamasheke.

Dusengumukiza Alexandre w’imyaka 30 ufite indangamuntu yatangiwe ahitwa Kabare mu karere ka Kayonza, yahise yitaba Imana, mu gihe Uzabakiriho Alpha wari uyitwaye n’umugore wari uyirimo witwa Nyirahabumugisha Asinathe bakomeretse byoroheje bitabwaho n’ibitaro bya Mugonero barataha.

Umwe mu bari ahabereye iyi mpanuka wavuganye n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko yabonye umushoferi arwana n’imodoka ku buryo bishoboka ko yaba yagize ikibazo cya feri.

Ati: “Yagiye gukata ikorosi ryo kuri ‘Dawe uri mu Ijuru’ kurikata biranga mbona ari nko kubura feri, agonga ibyuma byo ku muhanda, imodoka igusha urubavu.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Nsengiyumva Rwandekwe Songa, yavuze ko impanuka ikiba abaturage batanze amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bakihutira gutabara.

Ati: “Umwe yahise apfa, abari bakomeretse duhamagara Ibitaro bya Mugonero byohereza abaza kubaha ubutabazi bw’ibanze bakiri aho impanuka yabereye, nyuma bajyana n’umurambo wa Nyakwigendera. Abakomeretse batashye kuko byari byoroheje, umurambo uracyari mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mugonero.”

Yavuze ko bagishakisha umuryango wa nyakwigendera kuko bakurikije indangamuntu basanze yaratangiwe i Kabare mu karere ka Kayonza, bakaba bahamagaye abo muri ako karere ngo babafashe gukurikirana.

Yaboneyeho gushimira abaturage batabaye uko babyitwayemo, abasaba gukomeza uwo muco mwiza wo gutabara abari mu kaga no gutangira amakuru ku gihe.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi.

Ati: “Yageze hariya kuri Dawe uri mu Ijuru gukata ikorosi ryaho biramunanira agonga ibyuma byo ku muhanda arawurenga imodoka igusha urubavu. Muri iyi mpanuka uwitwa Dusengumukiza Alexandre yahise yitaba Imana, hakomereka byoroheje abantu 2 harimo n’umushoferi, hapfa n’ihene 30.”

Yakomeje yihanangiriza abayobozi b’ibinyabiziga kudatwara imodoka bananiwe cyangwa bari ku muvuduko wo hejuru.

Ati: “Biragaragara ko impanuka ziri kuba bitewe no kunanirwa kw’abatwaye ibinyabiziga ari yo mpamvu tubibutsa kuruhuka, bagatwara bameze neza kugira ngo bagere aho bajya amahoro.”

Amakorosi y’aha hazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru ni hantu hatera ubwoba abahanyura kuko hamanuka iyo uva i Karongi werekeza Nyamasheke. Iyo umaze kuyarenga, uhita winjira mu karere ka Nyamasheke nko muri metero zitarenze nka 500.

Amakona yo kuri Dawe uri mu Ijuru yahuranya umusozi wose ku buryo akunda gutera ibibazo.
Imodoka yananiwe gukata ikona igonga icyuma igusha urubavu.

Related posts

Umushinga urimo kubaka Gare ya Nyabugogo uzatwara agera kuri miliyari 100Frw.

N. FLAVIEN

Indonesia: Abiyahuzi bakomerekeje abasaga 10 mu bari bagiye mu misa ya mashami.

N. FLAVIEN

Mu mwambaro wa gisirikare, Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ihambaye ya RDF [Amafoto]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777