Amizero
Amakuru COVID 19

Kamonyi: Mudugudu yafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabashumba, Umudugudu wa Ruyumba, abantu 10 bafatiwe mu kabari barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe bari barimo gusangira inzoga n’umuyobozi w’umudugudu ariwe Ndayisenga Jean Claude w’imyaka 39 n’ushinzwe umutekano mu mudugudu ariwe Nzabahimana Alex w’imyaka 32, bakab bafatiwe mu kabari ka Uwiringiyimana Jeremie w’imyaka 30, ariko we yahise acika amaze kwikanga inzego z’umutekano.

SP Kanamugire yashimiye abaturage  bihutiye gutanga amakuru bamaze kumenya ko abo bantu bari mu kabari.

Yagize ati ”Abaturage bari bafite amakuru ko akabari k’ uwitwa Uwiringiyimana Jeremie harimo abantu bikingiranye barimo kunywa inzoga yo mu bwoko bw’ibikwangari kuko nizo nzoga asanzwe acuruza. Bahise batanga amakuru kuri Polisi, abapolisi bajyayo basanga koko harimo abantu 10 bicaye banywa barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagaye bariya bayobozi bari kumwe n’abaturage kuba bifatanije n’abaturage mu kurenga ku mabwiriza kandi  bakabaye batanga urugero rwiza mu kurwanya abarenga ku mabwiriza. Yibukije abaturage bo mu Karere ka Kamonyi kuzirikana ibihe bari bamazemo iminsi 15 bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, abasaba kwirinda icyatuma basubizwa muri iyo gahunda.

Ati: “Abaturage muri rusange turabibutsa ko imyitwarire yabo ariyo ituma icyorezo gikwirakwira bigatuma hafatwa ingamba zikarishye. Aka Karere ka Kamonyi uyu munsi nibwo kavanywe muri gahunda ya Guma mu Rugo kari kamazemo iminsi 15, turakangurira abaturage kubahiriza amabwiriza 100% kugira ngo batazasubizwa muri Guma mu Rugo.”

Yakomeje abibutsa ko utubari tutemewe ariko hakaba hari abantu batujyamo rwihishwa bakingiraniramo. Yibukike abaturage ko inzego z’ubuzima zagaragaje ko iyo abantu bikingiraniye ahantu hafunganye bitiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Yagaragaje ko bariya bantu uko ari 10 bari bicaye begeranye cyane muri ako kabari kandi nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.

Nyiri akabari wikanze inzego z’umutekano agahita ayabangira ingata  aracyarimo gushakishwa, ni mu gihe abandi bajyanywe ku murenge kugira ngo bongere baganirizwe ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse banacibwe n’amande.

Related posts

Amwe mu mateka y’umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana.

N. FLAVIEN

Impunzi z’abanyekongo ziri i Kigeme zakoze imyigaragambyo yamagana ‘ubwicanyi ku batutsi’ muri DR Congo Isi yose irebera.

N. FLAVIEN

Nyanza: Ku nshuro ya 29 bibutse Umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777