Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Ubuzima Umutekano

Jenerali Chico wari warahigiye kurandura M23 akayigeza i Kigali akaba yahagaritswe atabigezeho ni muntu ki?

Jenerali Majoro (Géneral Major) Chico Tshitambwe, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Igisirikare cya DR Congo (Chef d’Etat Major Géneral Adjoint Chargé des Operations), by’umwihariko akaba yari yarahawe kuyobora ibikorwa bya Gisirikare (Operations) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho M23 ihanganye bikomeye n’Ingabo za Leta, FARDC. Gusa kubera gukekwaho ubugambanyi, Jenerali Chico yahagaritswe kuri izi nshingano atageze ku mugambi we.

Ubusanzwe amazina ye yose ni Jérôme Chico Tshitambwe, akaba ari Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Jenerali Majoro, hanyuma agirwa Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Etat Major muri Mata 2020.

Jérôme Chico Tshitambwe ukomoka mu Mujyi wa Miabi muri Kasaï y’Iburasirazuba, ni umutekinisiye mu bikorwa bya Gisirikare kuva mu 2016, aho yagiye gukora imenyerezamwuga(stage) ku ishuri ry’abayobozi ba batayo mu Bushinwa.

Nk’uko amakuru abivuga, Félix Tshisekedi na Chico Tshitambwe bahuye mu Kuboza 2018, ubwo Jenerali Tshitambwe yatesheje agaciro igico cyari giteganijwe na Mayi-Mayi cyo kurwanya Tshisekedi na Kamerhe, mu gihe cyo kwiyamamaza i Beni, mu gace ka Beni -Butembo.

Muri Mutarama 2020, ubwo yategekaga ibikorwa bya Sokola 1 kurwanya ADF mu majyaruguru arimo uturere twa Kamango, Mbau, Mangurejipa, Oicha, ikibaya cy’umugezi wa Semuliki, ngo aho yakomoye itsinzi ndetse yigarurira icyicaro gikuru cya ADF (Madina).

Si ubwa mbere kandi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifunze umujenerali imushinja ubugambanyi kuko hari abamubanjirije muri mabuso, igikorwa kigenda gifatwa nko gutsindwa kwa FADRC.

Kugeza ubu, Jenerali Chico Tshitambwe, wari ushinzwe Operasiyo za Gisirikale n’ubutasi muri Kivu y’amajyaruguru mu rugamba FARDC ihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba za M23 ari mu mazi abira, akekwaho kugambanira ingabo za Leta ku nyeshyamba za M23 bigatuma abagera kuri 220 bahasiga ubuzima.

Jenerali Chico arashinjwa amakosa yakozwe ubwo itsinda ry’abasirikare bagera kuri 220 bicwaga n’inyeshyamba za M23 mu gihe yari ayoboye urugamba muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru.

Uyu musirikare mukuru ashinjwa ubugambanyi ngo kuko yanze guha intwaro inyeshyamba za Mai mai mu gihe yari asigaranye nkeya mu bubiko akavuga ko izihari ari iz’abasirikare atari iz’inyeshyamba, ibyo bashingiraho bavuga ko yari yagambaniye ingabo zabo ngo zize gushirira aho ngaho.

Nyuma y’urupfu rw’aba bakomando 220 ba FARDC, uyu mu Jenerali yahise ashyirwa mu majwi atangira gushinjwa ko nawe ari mu byitso bikoreshwa n’inyeshyamba za M23 ndetse atumizwa i Kinshasa kugira ngo ajye gusobanura iby’urwo rupfu rw’abasirikare benshi icyarimwe.

Géneral Major Chico Tshitambwe wa FARDC yahagaritswe ku nshingano zo kuyobora urugamba mu Burasirazuba bwa DR Congo ataranduye M23 ngo ayigeze i Kigali nk’uko yari yarabihigiye.

Related posts

Ibyabaye muri 2000 bishobora kwisubiramo hagati ya Real Madrid na FC Barcelona.

KALISA

Perezida Kagame yagaragarije Abofisiye bashya ba RDF ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo

N. FLAVIEN

Rubavu: Umusirikare wa DR Congo warashwe ngo yari aje kwica uwitwa umututsi wese.

N. FLAVIEN

1 comment

Niyishoborabyose Jean de dieu February 16, 2023 at 6:13 PM

Arikox buriya chico
Ndabona afite ukuri

None nigute Waha inyeshyamba intwaro?
Knd ingabo zareta
Zizikeneye

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777