Uwitwa Twahirwa Mperuki, mwene Shyirambere na Mperukuyaho, utuye mu Mudugudu wa Bukweto, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Karambo, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru; arasaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ari yo Twahirwa Mperuki, akitwa Twahirwa Didier mu gitabo cy’irangamimerere.
Impamvu atanga yo guhinduza amazina ni uko Mperuki ari izina ritera ipfunwe kandi ridafite igisobanuro cyumvikana, akaba yarabatijwe Didier.
