Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Israel na Hamas bumvikanye guhagarika intambara mbi cyane mu mateka

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Israel n’umutwe wa Hamas bumvikanye ku cyiciro cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano. Inkuru yakiranywe ibyishimo bikomeye muri Gaza n’i Tel Aviv muri Israel.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga, Perezida Trump yanditse ati: “Abashimuswe bose bararekurwa vuba” kandi “Israel izasubiza inyuma ingabo zayo kugeza ku murongo wumvikanyweho.”

Hamas yemeje iby’aya masezerano ariko ntabwo irabona urutonde rwose rw’imfungwa zayo Israel igomba kurekura mu guhererekanya, nk’uko umwe mu banyepalestine babizi yabibwiye BBC.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yise aya masezerano ‘umunsi ukomeye kuri Israel’ kandi ko ari bukoranye guverinoma ye kuri uyu wa kane tariki 09 Ukwakira 2025 kugira ngo bayemeze.
Aya masezerano akubiyemo ko agahenge gahita kubahirizwa ako kanya guverinoma ya Israel ikimara kuyemeza kuri uyu wa Kane ahagana saa munani z’amanywa (14h00) ku isaha ya Yeruzalemu ari nayo Saha y’i Kigali mu Rwanda.

Umunyamakuru wa BBC mu burasirazuba bwo hagati avuga ko aya masezerano atanga icyizere cy’iherezo ry’intambara mbi cyane imaze imyaka ibiri, nubwo hari ibirambuye bikomeye bigikeneye kuganirwaho n’impande zombi.

Aya masezerano yagezweho nyuma y’ibiganiro by’impande zombi bimaze iminsi bibera i Sharm El-Sheikh mu Misiri biga ku nyandiko y’amahoro bari bahawe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwumvikane bwagezweho nyuma y’imyaka ibiri Israel itangije igitero kuri Gaza yihimura ku gitero Hamas yakoze muri Israel tariki 07 Ukwakira 2023. Ku ruhande rwa Israel cyiciwemo abantu 1,200 abandi 251 barashimutwa batwarwa bunyago.

Mu gihe ku rundi ruhande, abantu bagera ku 67,183 biciwe mu bitero Israel yagabye muri Gaza kuva itangiye kwihimura, abo barimo abana bagera ku 20,179 nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima ya Hamas.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wateguye umushinga w’amahoro hagati ya Hamas na Israel.
Israel yarashe bikomeye Gaza ku buryo ahantu henshi bahindutse umuyonga.
Umwana agerageza gutoragura tumwe mu dukoresho two mu rugo nyuma y’uko inzu yabo yari yarashweho n’indege za Israel mu mpera z’Ukwezi Kwa 9 uyu mwaka/Photo Internet.

Related posts

Menya inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Yvette

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bwa RDF.

N. FLAVIEN

Urujijo ku rupfu rwa Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w’abacanshuro ba Wagner.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777