Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Umutekano

Israel ku ntambwe ya nyuma mu kugaba ibitero bikaze ku ntwaro kirimbuzi za Iran.

Igihugu cya Israel kigeze kure imyiteguro y’umugambi wa gisirikare wo kugaba ibitero bikomeye ku bigo bya gisirikare bikora intwaro kirimbuzi (nuclear weapons) muri Iran n’ubwo bivugwa ko Perezida Trump adashyigikiye iby’iki gitero gishobora gusubiza ibintu irudubi.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byagaragaje ko Israel igeze kure imyiteguro yo kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare bikora intwaro za nucleaire bya Iran mu minsi mike iri mbere ariko itatangajwe.

Reuters yavuze ko ubuyobozi bwa Israel bwamaze kugeza ku bayobozi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika uko gahunda yose yo kugaba ibi bitero iteye, gusa ngo umwe mu bayobozi ba Israel yayibwiye ko nta cyemezo cya nyuma kirafatwa.

Ku rundi ruhande ariko, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishyigikiye Israel, kuko Perezida Donald Trump ashyize imbere inzira y’amahoro nk’uko biherutse no gutangazwa n’ikinyamakuru The New York Times ko Trump yanze icyifuzo cya Israel cyo kugaba ibitero kuri Iran, ngo kuko we ashaka amahoro n’ituze.

Uyu mukuru w’Igihugu cy’igihangage, aherutse kubwira itangazamakuru ko adashaka imivurungano y’intambara. Ati: “Ntabwo nshaka kwihutira intambara. Ndifuza ko Iran yaba Igihugu cyiza, gituje, kandi abantu bakabaho neza. Ibyo nibyo nshyira imbere.”

Hagati aho, Iran nayo ntiyicaye ubusa, kuko bivugwa ko yamaze gutahura umugambi yita mubisha wa Israel wo kuyitera, ndetse umwe mu bayobozi bo muri Iran akaba yarabwiye Reuters ko bafite amakuru yizewe ku bikorwa byose bya Israel.

Igihugu cya Iran kivuga ko kiteguye kwihorera bikomeye igihe cyose Israel izahirahira ngo igabye ibitero ku ntwaro zayo za kirimbuzi n’ubwo ku rundi ruhande bigaragara ko Trump ashobora kwitambika uyu mugambi kandi bikaba bizwi ko ibyo Israel ikora byose ibanza kugisha inama Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubwo hari aho bagiye banyuranya imvugo n’ingiro.

Ibisasu bya Misile nyambukiranya migabane biraswa n’indege zigezweho ni byo bishobora kwifashishwa na Israel muri iki gitero.
Iran yubatse inganda zikomeye zikora intwaro kirimbuzi ku buryo zibangamiye Ibihugu byinshi birimo na Israel bahora barebana nabi.

Related posts

Koreya ya Ruguru yateye utwatsi ibyo gutera inkunga u Burusiya.

N. FLAVIEN

“Inzira ntibwira umugenzi kandi ngo intamenya irira ku muziro”. Ibikubiye muri Season ya Kabiri ya Filime Ikiriyo cy’urukundo [VIDEO]

N. FLAVIEN

Masisi: M23 yakinagije FARDC n’abayifasha yigarurira ibice byinshi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777