Abaminisitiri babiri b’ibitekerezo by’ubuhezanguni bwo gukomera cyane ku bya kera bo muri Israel, bakangishije kuva muri Leta no gutuma urugaga ruri ku butegetsi rusenyuka, niba Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yemeye icyifuzo cy’agehenge cyatangajwe ku wa Gatanu na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden.
Minisitiri w’imari Bezalel Smotrich na Minisitiri w’umutekano w’Igihugu Itamar Ben-Gvir bavuze ko badashyigikiye kugera ku masezerano ayo ari yo yose mbere yuko Hamas isenywa ikibagirana burundu.
Ariko umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Yair Lapid yasezeranyije gushyigikira Leta niba Minisitiri w’Intebe Netanyahu ashyigikiye iyo gahunda y’agahenge.
Mbere, Minisitiri w’Intebe Netanyahu na we ubwe yashimangiye ko nta gahenge gahoraho kazabaho kugeza ububasha bwa gisirikare n’ubwo gutegeka bwa Hamas bushenywe ndetse abashimuswe bose bakarekurwa.
Gahunda ya Biden, ikubiye mu byiciro bitatu, yatangirana n’agahenge k’ibyumweru bitandatu, aho ingabo za Israel (IDF) zakura abasirikare bazo mu duce dutuwemo two muri Gaza.
Amaherezo ayo masezerano yageza ku irekurwa ry’abashimuswe bose, “ihagarikwa ry’imirwano” rihoraho, ndetse na gahunda nini yo kongera kubaka Gaza.
Ariko mu butumwa yatangaje ku wa Gatandatu ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Smotrich yavuze ko yabwiye Netanyahu ko atazaba “muri Leta yemera gahunda yatanzwe nk’icyifuzo ndetse isoza intambara hatabayeho gusenya Hamas no kugarura abashimuswe bose”. (BBC)