Mu ma saa mbiri y’igitondo ku isaha ya Kinshasa, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, abantu ibihumbi bamaze kugera ku mbuga nini iri hafi y’ikibuga cy’indege cya Ndolo i Kinshasa kumva misa igiye gusomwa na Nyirubutungane Papa Francis uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Biteganyijwe ko iyi misa isomwa na Papa Francisiko itangira saa tatu n’igice (9h30) ku isaha ya Kinshasa, saa yine n’igice(10h30) ku isaha y’i Kigali mu Rwanda.
Nyirubutungane Papa Francis ari mu Burengerazuba bwa DR Congo(Kinshasa) mu gihe no muri iki gitondo i Masisi na Rutshuru mu Burasirazuba bwa DR Congo intambara ikomeje guca ibintu hagati ya M23 n’ingabo za Leta, FARDC n’abambari bazo barimo FDLR, MaiMai, Wagner Group n’abandi.
Nyirubutungane Papa Francis yasabye impande zihanganye “ibiganiro by’amahoro” no “gukurikiza ibyiyemejwe” muri ibyo biganiro.
Uyu mutegetsi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, ari muri DR Congo kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 akazageza kuwa Gatanu tariki 03 Gashyantare, aho azerekeza muri Sudan y’Epfo aho azamara iminsi ibiri agasubira i Vatican kuwa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023.
Biteganyijwe ko muri iyi misa, Nyirubutungane Papa Francis asabira abatuye igice cy’uburasirazuba bwa DR Congo amahoro kuko ngo imyaka bamaze mu mubabaro ukabije ari myinshi ngo igihe kikaba kigeze ngo Imana ibatabare.

