Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi Ubuzima

Isaha yo gutangira akazi mu Rwanda yavuye kuri saa moya ishyirwa saa tatu.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni amabwiriza agomba gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y’akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za Leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe.

Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri naho amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yemeje ko cyafashwe “hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango”.

Imyanzuro y’iyi nama ivuga ko ku bakozi, amasaha y’akazi ku munsi ari umunani (8), guhera saa tatu za mu gitondo (9:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm) hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko.

Ikomeza iti “Hagati ya saa mbiri (8:00 am) na saa tatu za mu gitondo (9:00 am), abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.”

Biteganywa ko serivisi z’ingenzi zihabwa abaturage zizakomeza gutangwa mu masaha yose y’umunsi.

Icyakora, uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Mutarama 2023.

Biteganyijwe ko amabwiriza arambuye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengabihe nshya y’amasomo ku banyeshuri n’amasaha y’akazi ku bakozi azatangwa na Minisiteri zibifite mu nshingano.

Related posts

Ni irihe banga Akarere ka Gakenke gakoresha mu kwesa umuhigo wa EjoHeza?

N. FLAVIEN

Huye: Umwarimukazi yarenze inzoka bivugwa ko yari yatezwe ahita apfa.

N. FLAVIEN

Nibura abasirikare 100 ba Ukraine bari gupfa buri munsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777