Mu ruzinduko arimo rw’amateka, Papa Francis arimo gusura ibice by’amajyaruguru ya Iraq byahoze byarigaruriwe n’intagondwa zo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), kuri uyu munsi wa gatatu w’uruzinduko rwe muri iki gihugu.
Abakristu bari mu bibasirwaga n’umutwe wa IS ubwo wafataga ako karere mu mwaka wa 2014, ugakora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Papa Francis yageze mu mujyi wa Mosul aho arimo gusengera mu matongo y’ahahoze hari za kiliziya zo muri uyu mujyi, nyinshi muri zo zikaba zarashenywe mu mirwano. Hari mbere yuko ahura n’abakristu i Qaraqosh.
Biteganijwe ko asomera misa mu mujyi wa Irbil, ahitezwe abakristu bagera ku 10,000.
Hari ubwoba ko iyo misa ishobora kuba igikorwa cyo gukwirakwiza cyane ubwandu bwa coronavirus.
Iraq yagize ubwiyongere bwinshi bw’ubwandu bwa Covid-19 mu kwezi gushize. Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 84 ndetse n’abamuherekeje bose barakingiwe, ariko mu cyumweru gishize ni bwo Iraq yagezweho n’inkingo za mbere.
Uru ruzinduko rw’iminsi ine, rwatangiye ku wa gatanu, ni rwo rwa mbere Papa Francis akoreye mu mahanga kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira mu mwaka urenga umwe ushize, kandi ni na rwo rwa mbere rukozwe n’umu Papa muri iki gihugu mu mateka ya Kiliziya Gatolika.




BBC