Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, CDC, cyohereje mu Rwanda abahanga barufasha guhangana n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Aya makuru yemejwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024, agira ati: “Abahanga mu by’indwara z’ibyorezo baturutse muri CDC bageze mu Rwanda bazanye ibindi bipimo byo gupima Marburg”.
Ambasaderi Kneedler yasobanuye ko izi mpuguke zizafasha ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima, RBC, kunoza imikoranire, gupima no gukumira ikwirakwira ry’ubwandu.
Umurwayi wa mbere wa Marburg yabonetse mu Rwanda tariki ya 27 Ukwakira 2024. Kugeza kuri uyu wa 4 Ukwakira, hamaze kuboneka abarwanyi 41 barimo 12 bapfuye na batanu bakize. Muri rusange hamaze gufatwa ibipimo 1315.
Binyuze mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, tariki ya 2 Ukwakira Amerika yazanye mu Rwanda ibikoresho 500 bifasha abatanga kwirinda iki cyorezo.
Ku munsi wakurikiyeho, iki gihugu cyazanye indi nkunga y’ibipimo 2500 bya PCR n’ibindi bikoresho 2.500 byifashishwa mu kurwanya Marburg, gisobanura ko kizakomeza gufasha u Rwanda guhashya iki cyorezo.
Mu gihe u Rwanda n’abafatanyabikorwa bikomeje kurwanya iki cyorezo, Abanyarwanda n’abasura u Rwanda basabwa kubahiriza ingamba zo kucyirinda zirimo kwirinda kwegera cyane umuntu ufite ibimenyetso byaco, kandi bagakaza ingamba z’isuku.
Ibimenyetso by’iki cyorezo birimo kuribwa umutwe, kuribwa mu nda, umuriro mwinshi no gucibwamo. Uwo bigaragayeho asabwa kubimenyesha inzego z’ubuzima kugira ngo zimufashe. (Igihe)


