Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Imperial College London yo mu Bwongereza iri mu zikomeye mu bushakashatsi ku Isi , hifashishijwe ubwoko 500 bw’inyamaswa zitandukanye yagaragaje ko inyamaswa zirimo n’ingagi zikora ubutinganyi.
Bimaze igihe bivugwa ko umuntu atari cyo kinyabuzima cyonyine gihuza ibitsina kitagamije gusa kororoka, ndetse kuri ubu harimo n’imibanano mpuzabitsina y’abafite ibitsina bimwe n’iy’abafite ibitandukanye.
Bivugwa kandi ko hari amoko y’inyamaswa 1500 ashobora kugira imyitwarire ijyanye n’ubutinganyi.
Gusa abashakashatsi bo muri Imperial College London bo bakoze ubushakashatsi ku moko y’inyamaswa 500, bakusanya amakuru yose yerekeye imyitwarire yazo kandi barayasesengura.
Gusa bwashingiye ku makuru yari asanzwe ari mu bundi bushakashatsi arasesengurwa ndetse arahuzwa.
Bwatangajwe mu kinyamakuru Diari ARA cyo muri Espagne ku itariki 12 Mutarama 2026, bwerekana ko hari inyamaswa zikora ubu kandi zifite iyo myitwarire mu buryo buhoraho, n’izindi zibikora rimwe na rimwe.
Mu moko y’inyamaswa 500 yakoreweho ubushakashatsi, basanze 59 muri yo akora ubutinganyi, harimo 23 muri yo abikora mu gihe kirekire.
Ubwo bushakashatsi bwerekana ko icyo gikorwa hagati y’izo nyamaswa kigaragara cyane mu moko amara igihe kirekire nk’inkende n’ingagi zo mu misozi.
Bukorwa kandi mu nyamaswa zigira imibanire ivanze aho usanga zenda kunganya ububasha nta y’iyoboye izindi mu itsinda cyangwa umuryango nk’ibitera.
Mu nyamaswa zitingana kandi babonyemo udusumbashyamba ndetse n’ubwoko bw’inyoni zitwa ‘penguins’, aho zimwe muri zo zibana nk’umuryango zikamarana igihe kandi zifite ibitsina bimwe.
Ikindi gitangaje ubwo bushakashatsi bwavumbuye ni uko hari inyamaswa zihuza ibitsina zitagamije kororoka ariko na zo zifite impamvu zabyo.
Ibyagaragajwe nk’ibitera iyo myitwarire yo guhuza ibitsina zitagamije kororoka ni mu gihe zitorohewe n’imibereho, nk’igihe ibiryo ari bike, ziri guhigwa cyane n’izindi nyamaswa, ndetse no mu gihe cy’umwuma.
Umwe muri abo bashakashatsi witwa Montserrat Colell yavuze ko izo nyamaswa zihitamo guhuza ibitsina mu buryo busa no kuruhuka mu mutwe mu gihe zibona ziri mu bihe bigoye kororoka.
Ubwo bushakashatsi busoza bugaragaza ko bwari bugamije kureba imyitwarire yo guhuza ibitsina mu nyamaswa atari mu bantu.

