Abasirikare kabuhariwe b’Uburusiya bageze mu murwa mukuru Kyiv, nk’uko abategetsi baho babitangaje bifashishije Twitter.
Minisiteri y’ingabo ya Ukraine yavuze ko umwanzi yageze mu karere ka Obolon, ku birometero 9 uvuye ku nteko ishinga amategeko ya Ukraine iri hagati muri Kyiv. Barasabye abaturage baho gukoresha ibicupa byacanyemo umuriro bizwi nka Molotov cocktails mu kubarwanya, ari nako basaba abandi gushaka ubwihisho. Bati: “Mwitonde baturage. Ntimuve mu ngo zanyu”.
Umunyamakuru wa BBC uri i Kyiv kuri uyu wa gatanu yavuze ko humvikanye urusaku rw’amasasu nubwo ngo icyo gihe batari bazi icyo bisobanuye. Ubu avuga ko bari kumva ibisasu biremereye biturika. Igisirikare cya Ukraine kiri kugerageza gusubiza inyuma ibitero bigari by’Uburusiya byagabwe iburasirazuba, amajyepfo, n’ibyavuye mu majyaruguru ubu byageze ku murwa mukuru.
Mu ijoro ryo kuwa kane tariki 24.02.2022, imiryango myinshi y’i Kyiv yagiye kwikinga muri station za metro zo munsi ngo itagerwaho n’ibisasu biri kuraswa.
Nick Beake umwe mu batuye i Kyiv yabwiye BBC ati: “Putin, turashaka kukubona wicwa nk’inyamaswa.”
Muri video yatangajwe mu masaha ya kare kuri uyu wa gatanu, Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko nubwo ngo Abarusiya bavuze ko abasivili batagambiriwe, ariko ukuri ngo ni uko ntacyo batoranya ahantu bari gutera. Ukraine ivuga ko nibura abantu 137, abasivile n’abasirikare bamaze kwicwa, UN yo ikaba ivuga ko abantu barenga 100,000 bamaze guhunga ingo zabo. Mu ijoro ryo kuwa kane abantu nibura 1,000 bo muri Ukraine bageze hakurya muri Pologne na gariyamoshi bahunze.
Perezida Putin watangaje iyi ntambara kuri televiziyo yaburiye Igihugu icyo aricyo yose ko ikigerageza kumwitambika gihura n’ingaruka zitigeze zibaho na rimwe. Ibitero by’indege na za misile byakomeje kuraswa ku mijyi n’ibirindiro by’ingabo, mu gihe ibifaru by’intambara biri kwinjira mu Gihugu bivuye ku mipaka ahari hamaze igihe hakambitse ingabo z’Uburusiya zizungurutse Ukraine.
Abategetsi b’iburengerazuba bari bakomeje kuburira ko Uburusiya bwakusanyije ingabo nyinshi kandi ko bushaka gufata Kyiv. Perezida Zelensk ariko yashimangiye ko bakomeza kurwana, akaba yasabye abaturage be babishoboye n’abahoze mu gisirikare bose kuza bakarwana. Minisitiri w’ingabo yasabye buri wese ushobora gufata imbunda kuza bakagerageza gusubizayo Abarusiya.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaburiye ko ibi bitero bishobora gutera ikibazo gikomeye cy’impunzi mu Burayi. Ibihugu bigize NATO nta mugambi bifite wo kohereza ingabo muri Ukraine, ahubwo byemeye inkunga y’ibikoresho n’intwaro byo gufasha ingabo zaho. Ibindi ni ibihano bikomeye mu bukungu bikomeje gufatirwa Uburusiya na bamwe mu bategetsi n’abantu bakomeye b’iki gihugu.
BBC


