Amizero
Amakuru Hanze Politike

Ingabo za Israel zongeye kurasa ibisasu by’indege mu ntara ya Gaza.

Ingabo za Israel IDF zongeye kurasa muri Gaza ku mutwe wa Hamas zikoresheje indege zazo kabuhariwe mu kurasa ku mwanzi. Ibi bibaye Israel isubiza ibyo Hamas yari yateye ku butaka bwayo.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Mujyi wa Gaza humvikanye ibisasu bya karahabutaka. Mbere yabyo, ku wa Kabiri, ibipirizo 20 bikoreshwa mu gutera ibisasu byatewe mu Majyepfo ya Israel n’umutwe wa Hamas, bitwika ibintu bitandukanye.

Nibwo bwa mbere mu minsi 11 ishize hari hongeye kumvikana imirwano hagati y’impande zombi nyuma y’aho ku wa 21 Gicurasi hari habayeho kuyihosha.

Igisirikare cya Israel IDF cyagabye ibitero ku birindiro bya Hamas biri mu Mujyi wa Gaza ndetse no mu Majyepfo ya Khan Younis, kinavuga ko cyiteguye ibikorwa ibyo aribyo byose birimo no kuba imirwano yakuburwa mu gihe gikomeje gushotorwa.

Umuvugizi wa Hamas yatangarije Reuters ko bazakomeza kurwana mu gutsimbarara ku burenganzira bwabo bw’ahantu hatagatifu i Yerezalemu.

Iki gitero cyamaze iminota icumi yonyine gusa yari ihagije mu kwereka uyu mutwe ko imirwano ishobora kuburwa igihe icyo aricyo cyose.

Hashize iminsi hari ugukozanyaho hagati ya Palestine na Israel mu gace ka Gaza. Ni imirwano yatangiye ku wa 10 Gicurasi, nyuma y’ubushyamirane bwari bumaze igihe mu gace k’Uburasirazuba bwa Yeruzalemu.

Hamas isaba Israel gukura Abapolisi mu gace ka al-Aqsa, gafatwa nk’ahantu hatagatifu n’Abayahudi cyo kimwe n’Abayisilamu.

Ingabo za Israel zivuga ko nibura ibisasu 4.300 byatewe muri ako gace ku ruhande rw’ubutaka bwayo n’aba barwanyi. Bimwe ntibyigeze bigwa ku butaka bwayo, aho bibarwa ko 680 bitahageze ahubwo bikagwa muri Gaza.

Ikindi kandi ni uko 90% by’ibyo bisasu byagiye bipfubywa n’igisirikare cya Israel, bikagwa mu bice bidatuwemo n’abantu.

Nibura abantu 243 barimo abagore 100 n’abana bapfiriye muri Gaza muri aya makimbirane. Israel ivuga ko yishe abarwanyi 225 b’Abanya-Palestine.

Ni mu gihe ku ruhande rwayo, abantu 12 barimo abana babiri aribo bapfuye.
BBC

Related posts

Ibisasu biremereye hagati ya FARDC na M23 mu bice bya Mugunga, Sake na Mushaki.

N. FLAVIEN

APR FC yanyagiye Rutsiro FC 6-0 inashyikirizwa igikombe cya PNL

N. FLAVIEN

Huye: Bagiye gufata umurambo w’umugabo kwa muganga ngo bawushyingure batungurwa no kumusanga yinywera agakoma.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777