Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ingabo za EAC zahawe amasaha 48 ngo zibe zavuye ku butaka bwa DR Congo.

Imitwe y’inyeshyamba yahurijwe hamwe na Leta ya DR Congo ikitwa “Wazalendo”, yahaye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF amasaha 48 ngo zibe zamaze kuzinga utwangushye zavuye ku butaka bw’Igihugu cyabo, ngo nibitaba ibyo biteguye kubasukaho umuriro nk’uwo basutse kuri M23.

Mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kivu Morning Post kigakwirakwiza kuri YouTube n’ahandi, Umuvugizi w’umutwe APCLS, Hertier Ndagendange yavuze ko bitarenze amasaha 48, ingabo za EAC zigomba kuba zavuye ku butaka bwa DR Congo zitahava bakazirasa nk’uko barasa M23.

Yagize ati: “Izi ngabo za EAC mubona zikorana n’umwanzi M23, tuzihaye amasaha 48 zibe zavuye ku butaka bwacu nizitabikora turazirasa nta mikino nk’uko mwabonye turasa aba baterabwoba ba M23. Zaje zitubwira ko zije kwirukana M23, ibyo zavuze byose nta na kimwe zakoze. M23 yagabye ibitero muri Kirumbu, Kahira yica abantu EAC irebera, niyo mpamvu zigomba kugenda bitarenze amasaha 48”.

Yakomeje avuga ko hadakwiye kubaho ibiganiro hagati ya Leta ya DR Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ahamya ko ufashwa na Leta y’u Rwanda, yongeraho ko bidateze gushoboka na rimwe kuko ngo n’u Rwanda rutigeze ruganira na FDLR.

Izi nyeshyamba zatagatifujwe na Leta zahaye amasaha 48 Ingabo za EAC nyuma y’uko Leta yo yari yatangaje ko izi ngabo za EAC zigomba kuva ku butaka bwayo bitarenze tariki 08 Ugushyingo 2023 kuko ngo babona nta musaruro na mucye zatanze.

Iyi tariki kandi ya 08 Ugushyingo 2023, ni yo tariki byashobokaga ko izi ngabo zazongererwa manda nk’uko byagiye bigenda na mbere kuko zagiye zongerwa amezi atatu. Wazalendo itanze aya masaha nyuma yo kwikanga imbaraga kuko yakuye M23 muri Masisi yose ndetse ikaba ikomeje kuyikurikira no muri Rutshuru.

Uyu muyobozi muri Wazalendo yahaye amasaha 48 Ingabo za EAC ko zigomba kuba zavuye ku butaka bwa DR Congo.
Izi nyeshyamba za Wazalendo ziri kwiyumvamo imbaraga

Related posts

DR Congo: Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica abaharanira uburenganzira bwa muntu.

N. FLAVIEN

M23 ishinja FARDC kurasa ibisasu biremereye ku baturage bari mu duce igenzura

N. FLAVIEN

Igisirikare cy’u Rwanda cyashinje FARDC kongera gutera ibisasu mu Kinigi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777