Indege y’intambara y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda, iraswaho itaragera kure cyane.
Indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 ahagana mu ma saa yine na mirongo ine z’amanywa (10h40), ubwo yari hejuru y’ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda, abasirikare barwanira mu mazi ( RDF Marines) bayirasaho kugirango idakomeza kuvogera u Rwanda.
Amakuru yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko iyi ndege ya Sukhoi-25 yari ivuye kurasa kuri M23 mu mirwano ihanganyemo na FARDC, aho imirwano ikomeje kubica bigacika mu nkengero za Pariki ya Virunga mu gice cyerekeza i Masisi ndetse no muri Teritwari ya Rutshuru.
Ubwo yari imaze kuvogera ikirere cy’u Rwanda, Sukhoi-25 ya FARDC yagaragaye itembera mu kirere cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishimiwe cyane n’abatuye i Goma bemezako Sukhoi-25 ikomeje guca agasuzuguro k’u Rwanda.
Yaba ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta ruhande na rumwe ruragira icyo rutangaza kuri uku kuvogera ikirere cy’ikindi Gihugu gituranyi byakozwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Si ubwa mbere indege y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda itabiherewe uburenganzira kuko ku wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022, indege nk’iyi ya Sukhoi-25 ya FARDC yinjiye mu Rwanda, igera ku Kibuga cy’indege cya Rubavu, ihita isubira i Goma aho yari iturutse.

