Tariki 28 Werurwe 2013, Papa Francis, wari umaze ibyumweru bibiri gusa yimitswe, yarenze ku mahame yahozeho maze kuwa kane Mutagatifu (ku bemera gatolika) ajya muri gereza y’urubyiruko y’i Roma ahasomera misa.
Mu muhango wo koza ibirenga abantu 12 bigana ibyakozwe na Yezu/Yesu yoza ibirenge intumwa ze (zari abagabo gusa) atarabambwa, Papa Francis yakoze ibitarigeze bikorwa n’undi Papa wese mbere.
Muri 12 yogeje ibirenge akanabisoma nk’uko babigenza, harimo abagore babiri. Ndetse umuvugizi wa Vatican yavuze ko babiri muri abo 12 bari abasilamu.
Nubwo akiri Cardinal Jorge Bergoglio iwabo i Buenos Aires nabwo yari yarogeje abagore ibirenge kuwa kane mutagatifu, nibwo bwa mbere umu-Papa yari abikoze.
Abandi ba-Papa bamubanjirije uyu muhango warebaga abagabo gusa, bawukoreraga muri Bazilika za Mutagatifu Petero cyangwa iya Mutagatifu Yohani z’i Vatican, ariko Papa Francis we yavuze ko ashaka kwegera abababaye. Umwaka wakurikiyeho yabikoreye mu kigo cy’abasaza n’abamugaye.
Ibyo bikorwa ntibyarebwe neza na bamwe mu bakomera ku mahame ya cyera, bavuze ko uyu mugabo arimo kunyeganyeza amahame n’amategeko bya Kiliziya. Ni niko yabigenje kuko yahise ahindura iryo hame ryariho ryo koza ibirenge abagabo gusa.

BBC