Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Imirwano ikomeye hagati ya Twirwaneho na FARDC mu misozi miremire y’i Mulenge.

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024, muri Gurupoma ya Bijombo ahazwi nko ku Ndondo, muri Teritwari ya Uvira, habaye imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’ingabo za Gén. Makanika, ngo inkomoko ikaba ari uko Twirwaneho yafunguje ku mbaraga umusore wari wafunzwe na FARDC.

Ku wa Kane tariki 15 Kanama 2024, ingabo za Leta ya Kinshasa, FARDC zikorera mu bice byo ku Ndondo ya Bijombo zahohoteye umusore w’umunyamulenge ndetse ziza no kumufunga ariko uwo munsi nyirizina abasore bo muri Twirwaneho nabo bafata umwanzuro ukomeye wo kumubohoza ku mbaraga (kumukura aho bamufungiye).

Amakuru MCN dukesha iyi nkuru yakuye mu baturage baturiye ibyo bice, avuga ko nyuma y’uko Twirwaneho yari yabohoje uriya musore wo mu muhana wa Rango wari wafunzwe na FARDC imuhohoteye, Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zahise zigaba igitero mu muhana wa Rango mu rwego rwo kwirukana muri ako gace abarwanyi ba Twirwaneho ya Makanika.

Amakuru akomeza avuga ko abarwanyi ba Twirwaneho bahise bahagurukira rimwe maze barwanya ingabo za Leta ya Kinshasa zari zagabye icyo gitero, birangira FARDC ikijijwe n’amaguru, ariko abagera kuri batatu muri bo barakomereka bikomeye ndetse bikaba bikekwa ko hari n’ababa barapfuye n’ubwo nta mirambo yabo yagaragaye.

Iyi mirwano yahuje FARDC na Twirwaneho ibaye mu gihe hari hatarashira Ukwezi kumwe barwaniye kandi mu bice byo ku Murambya, aho icyo gihe ho barwanye bivuye ku kwikangana ubwo impande zombi zari zihuriye ahantu hari akabira (agashyamba) kandi zihura mu buryo butunguranye. Uko kurasana kwabaye icyo gihe, kwasize umusirikare umwe wa FARDC akomeretse, ariko akaba yaraje gupfa aguye mu bitaro bya Uvira aho yavurirwaga.

Umutekano wo muri ibi bice byo ku Ndondo ya Bijombo ukomeje kuzamba muri ibi bihe havugwa ingabo z’abarundi zikomeje kwambuka ku bwinshi, bikavugwa ko hari umugambi mubisha wo kwihuza (FARDC n’ingabo z’abarundi) kugirango basohoze umugambi mubisha wo kurimbura abanyamulenge, gusa Twirwaneho ikaba ivugako iri maso kandi izarwanirira bene wabo.

Related posts

Dosiye ya Bamporiki ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

N. FLAVIEN

Indege ya SU-30 y’Igisirikare cya Uganda yagabye igitero gikomeye muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Tour de France: Nyuma y’imyaka 5 yarazimye, Mark Cavendish yongeye kwigaragaza

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777