Ikirunga cya Nyamulagira kiri mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangiye kuruka mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.
Itangazo ryasohowe n’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’Ibirunga, gikorera i Goma (Observatoire Volcanologue de Goma-OVG) rivuga ko iki kirunga kiri kugaragaza ibimenyetso byo kuruka, gusa gisaba abaturage ba Goma kudakuka umutima kuko ngo n’ubwo amahindure yatangira gutemba atari bwerekeze ahatuwe ko ahubwo yerekeza mu ishyamba rya Virunga.
Si ubwa mbere Nyamulagira irutse kuko kenshi ikunda kuruka, rimwe na rimwe ntibinatangazwe cyane kuko bitemba bijya mu ishyamba. Ibiherutse bikaba byaravuzwe ko bishobora kuba byarishe abarwanyi ba FDLR byasanze mu ishyamba ngo abagera kuri 30 bakaba barahaguye.
N’ubwo itangazo rya OVG ritagaragaza ko cyatangiye kuruka, amakuru ari gutambutswa ku mbugankoranyambaga z’abanyekongo bari i Goma, ahamya ko Nyamulagira yatangiye kuruka ngo ikaba iri kohereza ibirutsi muri Parike y’Igihugu ya Virunga.
Mu mwaka ushize wa 2022, ikindi kirunga cya Nyiragongo kiri hafi neza ya Nyamulagira cyararutse cyangiza byinshi kuko umuriro cyohereje wageze mu Mujyi wa Goma ndetse imitingito yakurikiye iruka ryacyo iteza ingaruka nyinshi ku batuye Goma na Rubavu aho bamwe bahunze kubera ubwoba ko hashobora kuba ingaruka nyinshi.

