Nyuma yo kubohora ibice byinshi birimo n’imijyi minini ya Goma na Bukavu isanzwe ari n’imirwa mikuru ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, Leta ya DR Congo igahitamo gufunga uburyo bwo kubitsa no kubikuza mu bigo by’imari, ihuriro AFC/M23 ryafashe umwanzuro wo gutangiza ikigo cy’imari kizakorera mu bice byose bigenzurwa naryo uhereye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru.
Hari hashize iminsi abatuye mu bice M23 igenzura bari mu bwigunge kuko gukoresha Serivisi za Banki (kubitsa, kubikuza ndetse no kwaka inguzanyo) bitashobokaga bitewe n’uko Leta ya Kinshasa yari yarabujije ibigo by’imari (Banks) kongera gukora mu bice byose bigenzurwa na AFC/M23, ibi bikaba byaratangiye nyuma y’ibohorwa rya Goma ndetse na Bukavu.
Nk’uko bisanzwe bizwi, buri gihugu kigira Banki nkuru ari nayo icunga ibindi bigo ikanatanga uburenganzira bwose ku guhererekanya amafaranga. Kuva rero M23 yafata Goma na Bukavu, Banki nkuru ya Kinshasa yahise ihagarika amashami yayo ya Goma na Kinshasa inabuza izindi Banki kongera gukora, ibyagize ingaruka zikomeye ku bari bafite amafaranga muri ibi bigo kuko kugirango wemererwe kubikuza byagusabaga kujya mu bice bigenzurwa na Leta.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bushinzwe imari muri Kivu kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mata 2025, rigaragaza ko kuva kuwa Mbere tariki 07 Mata 2025, AFC/M23 izatangiza ku mugaragaro uburyo bwo kubitsa no kubikuza hagati y’abaturage bari mu bice byose bigenzurwa n’iri huriro ryiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Hari abamaze iminsi batekereza ko aba barwanyi bashobora kuva muri iyi mijyi ndetse n’ibindi bice bafashe gusa kuba nashyizeho ikigo cy’imari bikaba bica aamrenga ko bafite gahunda ndende iganisha no kuba bashyiraho ibirango byabo birimo n’ifaranga bikaba byazarangira bagize Igihugu cyabo n’ubwo abayobozi babo bo bakomeje kwemeza ko gahunda ari ugukuraho Tshisekedi.

