Amizero
Amakuru Amakuru mashya Trending News Ubushakashatsi Ubuzima

Igwingira mu bana b’u Rwanda ryageze kuri 27% rivuye kuri 33%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, cyagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025.

Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’Ubuzima, DHS7 byashyizwe hanze mu gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye mu Rwanda, zirimo n’abahagarariye imiryango yigenga y’imbere mu gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center.

Ni ubushakashatsi bwagarutse kandi ku bipimo bitandukanye birimo igwingira mu bana, uburumbuke bw’umunyarwandakazi, kuboneza urubyaro, ubumenyi ku bwandu bwa virus itera SIDA.

Ni bimwe kandi mu bikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, aho Guverinoma yavuze ko igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikava kuri 33% rikagera munsi ya 15%.

Umubare w’abakozi bashinzwe ubuzima uzikuba inshuro enye, hagamijwe kunoza serivisi z’ubuvuzi no gushyira imbaraga mu gukumira no kuvura indwara zandura n’izitandura.

Hazakorwa ubukangurambaga ku myitwarire myiza no kugira imyitwarire iboneye irinda indwara nko kwita ku mirire myiza, gukora imyitozo ngororamubiri no kwirinda imyitwarire iganisha ku businzi, kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gutwita kw’abangavu, n’ibindi.

Umubare w’ abajyanama b’ubuzima babishoboye uzongerwa kandi banongererwe ubushobozi kugira ngo babashe gukora kinyamwuga.

Serivisi z’ubuvuzi zizongerwa kugira ngo zirusheho gukemura ibyihutirwa bijyanye n’ubuvuzi rusange. Hazibandwa ku kuvugurura ibikorwaremezo no gutanga ibikoresho bihagije mu bigo by’ubuvuzi hagamijwe imitangire ya serivisi z’ubuvuzi zinoze.

Mu rwego rwo guteza imbere imikurire y’abana bato, ingamba zihuriweho n’inzego zitandukanye zirebwa n’iyi gahunda ndetse n’abafatanyabikorwa bose zizashyirwa mu bikorwa hibandwa ku kuzamura ireme ry’ibigo mbonezamikurire y’abana bato mu byiciro byose.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, cyagaragaje ibipimo mu mibare ku bushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’Ubuzima

Related posts

Impungenge ni zose ku banyarwanda bakorera mu Mujyi wa Bukavu.

N. FLAVIEN

Akamaro ntagereranywa k’ibimera ku buzima bwa muntu

N. FLAVIEN

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777