Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, mu Mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, haguye ibisasu bibiri mu mirima y’ibireti by’abaturage, ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF.
Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF ryasohotse mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko “kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 ahagana Saa tanu na mirongo itanu n’itanu z’amanywa (11h55), Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, zarashe ibisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze”. RDF itangaza ko ibi bisasu ntawe byahitanye ariko byateye ubwoba abaturage.
Ibi bisasu byaguye mu Murenge wa Kinigi nyuma y’ibindi byinshi biherutse kuhagwa, nabyo bikaba byaremejwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF ko byarashwe bivuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, bikangiza ibikorwaremezo ndetse bikanakomeretsa bamwe mu baturage b’u Rwanda.
Mu gihe ibi bisasu byaterwaga ku butaka bw’u Rwanda, hari amakuru yavugaga ko mu bice byegereye Bunagana, imirwano yongeye kubura mu ma saa yine z’amaywa, ubwo ngo Ingabo za Congo, FARDC zifatanyije na FDLR, zagerageje kurasa kuri M23 zishaka kuyitsimbura mu bice igenzura, ngo rukambikana ubwo, ku buryo umwe mu bahaye amakuru WWW.AMIZERO.RW yavuzeko imirwano ikomeye yabaye mu bice byegereye Bunagana, ahari impungenge ko n’Ingabo za Uganda, UPDF zishobora kwinjira mu mirwano mu rwego rwo kurinda umupaka Uganda ihuriyeho na DR Congo.


1 comment
wasanga batabangamiye coga mwa!!! CHOGM