Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aremeza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, umutwe wa M23 wazindutse uhanganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa ndetse ngo imvura y’amabombe ikaba yakomeje kwisuka mu bice ahanini bituwe n’abaturage benshi.
Bivugwa ko iyi mirwano yabereye mu duce two muri Teritware ya Masisi no mu bice bikora ku butaka bwo muri Teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bivugwa ko urugamba rwabereye cyane akaba ari mu gace ka Kagano, Gurupema ya Mupfunyi muri Teritware ya Masisi, ejo nanone hakaba harabaye indi ahitwa mu Bihambwe naho muri Masisi.
Ahandi kandi havugwa imirwano ni mu gace ka Nyenyeri, agace bivugwa ko gatuwe n’abaturage benshi nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike washimangiye ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa RDC bagabye igitero ahitwa Nyenyeri, hasanzwe hatuye n’abaturage benshi.
Yagize ati: “Ingabo zo mu ihuriro ry’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagabye igitero mu gace gatuwe cyane, ka Nyenyeri. M23/AFC bakomeje kurinda abaturage, mu bitero bagabwaho bakoresheje imbunda ziremereye. Turasaba imiryango mpuzamahanga kudaceceka mu gihe abaturage bakomeje kwicwa”.
Iminsi ibaye itandatu bisa n’ibyahinduye isura ku mirongo w’urugamba hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa kuko urugamba rukaze rwatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yuko M23 ishize itangazo hanze rivuga ko batazakomeza kwihanganira ibibi bikorerwa abasivile kandi bikozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko tubikesha MCNews.