Kimwe mu bikoroto bya nyuma byagiye ku isoko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyagurishijwe akayabo ka miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi maganabiri muri cyamunara yabereye mu mujyi wa New York kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021.
Iki giceri cyo mu bwoko bw’ibyitwa “Double Eagle” byakozwe mu mwaka wa 1933, ni cyo kibaye igiceri cya mbere kiguzwe amafaranga menshi muri cyamunara nkuko byatangajwe n’ikigo cya “Sautheby’s” gitegura za cyamunara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agaciro kacyo kakubye inshuro zirenga ebyiri umuhigo wari usanzweho.
Uruhande rumwe rw’iki giceri rugaragaraho igishushanyo cya “Statue of Liberty” kiba mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, naho ku rundi ruhande hakaba hashushanijeho igisiga cya kagoma kiri kuguruka. Mu gihe cyakorwaga, iki gikoroto cyari gifite agaciro k’amadorali 20. Bikimara gukorwa, ibi biceri byo mu bwoko bwa “Double Eagle” byahise byongera gukurwa ku isoko, bisubizwa mu bubiko biza no gushongeshwa. Bicye gusa muri byo nibyo byashoboye kujya muri rubanda.
Muri 1944, inzego zishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nibwo zatangaje ko uzafatanwa bene iki giceri wese azafatwa nk’uwakibye. Gusa nyuma y’urubanza rwamaze igihe ahanganye na Banki nkuru y’igihugu, uwari utunze iki giceri yaje gutsinda, bituma ubu ari cyo cyonyine umuntu ashobora gutunga mu biceri byo mu bwoko bwa “Double Eagle” ntafatwe nk’umujura.
Bibaye inshuro ya kabiri iki giceri giciye agahigo ko kugura menshi muri cyamunara, dore ko no muri 2002 cyari cyaguzwe akayabo ka miliyoni 7 z’amadorali y’Amerika.
CNN