Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo kubahiriza ibyo bwemeranyijeho n’u Rwanda hashingiwe ku masezerano y’i Luanda.
Ni ubusabe bwatanzwe na Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’Abibumbye, Linda Thomas Greenfield, aho yabugejeje kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, ku ya 07/10/2024.
Ubu busabe bugira buti: “Amabasaderi Thomas Greenfield yashimiye minisitiri Kayikwamba Wagner ku bw’inshingano yahawe, asaba Guverinoma ya Kinshasa kuguma mu murongo w’ibyo yemeye mu biganiro by’i Luanda”.
Ubu busabe bunasobanura ko Ambasaderi Greenfield yagaragaje ko uburyo bwo guhagarika imirwano bukwiye gukomeza kubahirizwa, nk’uko byemejwe mu nama yahuje RDC n’u Rwanda.
Usibye ibyo, Greenfield yagaragaje kandi ko ari ngombwa ko RDC n’u Rwanda bikomeza ibiganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, yizeza ko Amerika yiteguye gutanga ubufasha mu biganiro by’amahoro.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isabwe kubahiriza ibyo yemeye nyuma y’aho tariki ya 14/09/2024, ubwo ibiganiro bya Luanda byari byasubukuwe , minisitiri Kayikwamba yanze uburyo bwateguwe na Angola bwo gusenya burundu umutwe wa FDLR.
Minisiteri Kayikwamba yaje kwanga ubu buryo, mu gihe raporo zitandukanye za LONI zigaragaza ko ingabo za RDC zikomeje gukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mirwano zihanganyemo na M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Icyakoze, nyuma habayeho ubwumvikane buke, Angola yagaragaje ko yateganyije ikindi cyiciro cy’ibiganiro bya Luanda bizaba muri uku kwezi turimo.
Uru hande rwa Angola rugaragaza ko rwifuza ko intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zazagera ku gisubizo kirambye, ndetse ku buryo byafasha ko perezida João Lourenço ahuza perezida w’u Rwanda n’uwa RDC, bakaganira amasezerano y’amahoro arambye hagati y’ibihugu byombi.