Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Ibyo wamenya kuri Kanseri ya Prostate imwe mu zizengereza abagabo.

Prostate ni urugingo ruto rubarizwa ku gice cyo hasi cy’uruhago rw’abagabo ikaba ikunze kwibasirwa n’uburwayi bwa Kanseri (Cancer), ishobora gukwirakwira mu magufwa, mu bihaha, mu mwijima n’ahandi, akenshi ikaba yibasira abageze mu myaka hejuru ya 65 nk’uko byemezwa n’inzobere mu ndwara nk’izi.

Prostate ni agace kaba mu bantu b’igitsinagabo gusa ikaba iherereye munsi gato y’uruhago rw’inkari. Ifite umumaro kuko igira uruhare mu ikorwa ry’ibigize amasohoro bifasha mu mikorere y’intangangabo.

Kanseri ya Prostate yo iteye ite?

Kanseri ya prostate ni yo ya kabiri yibasira abagabo kurusha izindi ku Isi hose kuko ikurikira iy’ibihaha. Ariko na none ni imwe mu zivurwa zigakira iyo ivuwe hakiri kare kandi ikavurwa neza. Abenshi bayisangana baba bafite hejuru y’imyaka 65 ariko nanone ibi ntibivuzeko munsi yayo utayirwara.

Ushobora kuba ufite Kanseri ya prostate ariko ntugaragaze ibimenyetso. Ikura gahoro gahoro kandi nta bimenyetso bigaragara. Akenshi ibimenyetso bigaragara indwara yararangije kugera kure ari nayo mpamvu kwipimisha kare ari ingenzi.

Abagabo b’abirabura bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi Kanseri kandi bafite ibyago byinshi byo gupfa bayirwaye. Impamvu nyayo ntiramenyekana ariko hakekwa ubukene ndetse n’imiterere karemano.

Bimwe mu bimenyetso bya Kanseri ya Prostate.

1. Kwihagarika bigoranye, umuntu akikanira.
2. Kwihagarika inshuro nyinshi nijoro
3. Amaraso mu nkari cyangwa mu masohoro
4. Kubabara mu mugongo wo hasi cyangwa mu kibuno
5. Kutabasha gutindana inkari n’ibindi.

Prostate ishobora kwiyongera mu bunini igatera bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru kandi idafite kanseri. Niyo mpamvu kwisuzumisha ari ingenzi aho kugira ubwoba.

Iyo Kanseri ya Prostate igaragaye kare, ivurwa hakoreshejwe imiti, imirasire cyangwa kubagwa. Byose bikaba bigenwa hakurikijwe aho igeze. Bumwe mu buryo bwo kurinda prostate harimo: kurya imboga, gukora imyitozo ngororamubiri no kwisuzumisha ku bagabo bose bari hejuru y’imyaka 50 y’amavuko.

Related posts

CAF Confederation Cup: AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda yasezerewe na DCMP yo muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Isengesho ry’umugore wa Perezida Félix Tshisekedi ryerekanye ko Uburasirazuba bwa DRC bushobora kuba butakiri kuri iki gihugu.

N. FLAVIEN

Igihe cyose DR Congo imaze muri EAC ntirishyura imisanzu isabwa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777