Urugamba ruhuje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’ingabo za M23 rukomeje gufata indi sura, aho M23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo, kuri ubu bakaba bakomereje muri Kivu y’Amajyepfo mu duce dusobanuye byinshi mu bukungu, amayeri y’urugamba n’ibindi.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, M23 yigaruriye ibice byinshi birimo Bweremana ndetse na Minova yafashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025. Iyi Minova yavugishije benshi ikaba ari agace gaherereye muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Minova yegereye ikiyaga cya Kivu, akaba ari ho hari inzira y’ubutaka n’iy’amazi zihuza Intara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bivuze ko ifatwa ry’aka gace ryahagaritse urujya n’uruza ku bacuruzi bazanaga ibicuruzwa muri Goma ndetse no ku ngabo za Leta, FARDC hamwe n’abarundi bari barahashinze ibirindiro bikomeye.
Minova yamenyekanye cyane kubera ingabo z’abarundi zahifashishaga kuko zavaga i Bukavu zikahagera zinyuze mu mazi mbere yo gukomereza mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru byiganjemo ibyo muri Teritwari ya Masisi nko muri Ngungu baherutse kugerageza kwisubiza ariko M23 ikababera ibamba n’ubwo bari bayinjiyemo.
M23 kandi yafashe agace ka Lumbishi, nako kabarizwa muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aka gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro, kakaba kaje kiyongera kuri Rubaya yo iherereye muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Utu duce twombi tukaba dukungahaye ku butunzi kamere bw’amabuye y’agaciro akenerwa mu bikorwa byinshi by’ubukungu n’ikorananuhanga.
Mu bindi bice by’ingenzi byafashwe na M23, harimo umusozi wa Buragiza wafashwe ku gicamunsi cyo ku wa mbere ukaba uzwiho kuba uriho ikibuga cy’indege, ndetse n’itumanaho riyobora indege zose zigwa ku kibuga cy’indege cya Goma kuko zose zibanza gukatira aha i Buragiza zikabona kugwa ku kibuga cya Goma, ibisobanuye ko indege M23 idashaka ko zigwa i Goma zidashobora kuhagwa.
Ibi bice byose kandi byabimburiwe na Centre ya Bweremana yo yafashwe ku wa Mbere, ikaba igabanya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ikaba kandi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ku muhanda munini uhuza imijyi ya Goma na Bukavu unyuze Sake ahabaye isibaniro kuko Leta ariho icungiye ngo hato itahatakaza umujyi wa Goma ugahita wigarurirwa.
M23 kandi ngo yanafashe agace ka Kalungu gafite ubutaka bwera cyane ibihingwa birimo: ibigori, ibishyimbo, urutoki ndetse n’ibindi bihingwa byinshi. Si aha gusa hafashwe na M23 kuko yanabashije kwigarurira Lokalite ya Nyabibwe ahari harabaye indiri y’abarwanyi ba Wazalendo n’abicanyi ba FDLR biganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakaba bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuba M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi byari birinzwe cyane n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya DR Congo, bikomeje gutuma hari ababona ko isaha ku isaha M23 yakigarurira mu buryo butagoranye imijyi ya Goma na Bukavu kuko kuri ubu nka Goma yamaze kujya mu ruziga abayirimo bakaba basigaranye amahirwe yo kubona buri kimwe cyose kivuye mu Rwanda.

