Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Ibyatangajwe na Perezida wa Mukura VS kuri Sebwato uvugwa muri APR FC.

Umuzamu wa Mukura VS nyuma yo kunaniranwa na Rayon Sports bikarangira yongereye amasezerano mu ikipe ye, ubu ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC mu gihe ibiganiro byagenda neza.

Umuzamu w’umugande Sebwato Nicolas ni we muzamu w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) 2024-2025. Nyuma yo gutwara iki gihembo yatangiye kwifuzwa na Rayon Sports ariko biza kurangira iyi kipe itabashije kumuha amafaranga yifuzaga.

Kuri ubu ikipe ya APR FC iri kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026, yarahereye mu mikino ya gicuti ndetse ubu bakaba bari mu cyo bise ‘Inkera y’abahizi.’ Iyi kipe yasinyishije Hakizimana Adolpe imukuye muri AS Kigali nk’umuzamu ugomba guhanganira umwanya na Ishimwe Pierre ‘Mario.’

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025 nibwo hasakaye amakuru avuga ko ikipe ya APR FC n’ubwo ifite aba bazamu ishobora gusinyisha Sebwato Nicolas. Mu kiganiro kigufi Perezida wa Mukura VS, Yves Nyirigira yagiranye na AMIZERO.RW yatubwiye ko nta busabe buturutse muri APR FC barakira ariko ko binabaye nta kibazo kirimo.

Yves yagize ati: “Ayo makuru nanjye nayabonye nk’abandi, hari n’abandi bakomeje kubimbaza kugeza ubu ntacyo mbiziho. Kumurekura binabaye, byaterwa n’ubwumvikane twagirana.”

Ikipe ya Mukura VS ivugwamo gutandukana n’umuzamu wayo Sebwato Nicolas akerekeza muri APR FC, iheruka kunganya na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025 kuri Kigali Pélé Stadium. Mukura VS kandi ifitanye undi mukino wa gicuti n’ikipe ya AS Muhanga i Muhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama 2025.

Bwana Nyirigira Yves avugako APR FC iramutse ibahaye ibyo bifuza bayiha umuzamu Nicolas kuko ngo kugura no kugurisha abakinnyi ari ibisanzwe/Photo Internet.

Related posts

APR FC yanyagiye Rutsiro FC 6-0 inashyikirizwa igikombe cya PNL

N. FLAVIEN

Abasirikare babiri bakuru ba M23 bishwe n’indege za FARDC.

N. FLAVIEN

Masisi: M23 yakinagije FARDC n’abayifasha yigarurira ibice byinshi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777