Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Ubutabera

Ibyaha Fulgence Kayishema akurikiranweho na Afurika y’Epfo byikubye inshuro 10.

Urubanza rw’umunyarwanda Fulgence Kayishema ukurikiranwe n’ubutabera bwo muri Afurika y’Epfo rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko amenyeshejwe ko ibyaha yaregwaga byavuye kuri bitanu bikaba 54 byose.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kamena 2023 nanone yageze mu rukiko umwanya muto, uruhande rumwunganira rwahise rusaba igihe cyo kwiga kuri ibi byaha aregwa byiyongereye cyane.

Kuwa gatanu ushize, Ubushinjacyaha bwo muri Cape Town bwari bwasabye igihe ngo butegure ibindi byaha kuri Kayishema.

Kayishema w’imyaka 62 y’amavuko, ari mu bantu bashakishwaga cyane ku Isi kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho gukorera mu Rwanda, aho yakoraga mu bugenzacyaha mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu 1994.

Kuri uyu wa Gatanu, umuvugizi w’Ubushinjacyaha muri Western Cape yabwiye abanyamakuru ko ubu Kayishema aregwa na Africa y’Epfo ibyaha icyenda birimo:
– Kubeshya n’uburiganya (fraud)
– Ibyaha 10 byo kurenga ku mategeko agenga impunzi
– Ibyaha 35 bijyanye no kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka.

Kuwa gatanu ushize bamwe mu bagize umuryango we babwiye abanyamakuru ku rukiko ko uru ari urubanza rw’umuntu wibeshyweho umwirondoro.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha uyu munsi yavuze ko “badashidikanya na gato” ko uwo bafite ari Kayishema Fulgence kuko bakoze iperereza rihagije mbere yo kumufata.

Ubushinjacyaha buvuga ko uruhande rwa Kayishema rwashyikirijwe urutonde rw’ibyaha aregwa kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, ko ari yo mpamvu uyu munsi urwo ruhande rwasabye igihe cyo kwiga kuri ibi birego.

Urukiko rwategetse ko Kayishema akomeza gufungwa, urubanza rwe rukazasubukurwa tariki 20 uku kwezi kwa Kamena 2023 nk’uko tubikesha BBC.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuburana ibyaha Africa y’Epfo imurega, azashyikirizwa urukiko mpuzamahanga rwamuhigaga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi narwo rumurega.

Fulgence Kayishema ukurikiranwe n’ubutabera bwo muri Afurika y’Epfo ubwo yari mu rukiko/Photo Internet.

Related posts

FARDC yatangiye guhunga agace ka Tongo mbere y’uko M23 ihashinga ibirindiro.

N. FLAVIEN

Kimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wahuje AS Kigali na Musanze FC.

N. FLAVIEN

Isinzi ry’abantu bitabiriye Misa ya Nyirubutungane Papa Francisiko i Kinshasa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777