Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Ibitero bidahusha bya Israel byahitanye abayobozi b’igisirikare cya Iran binasenya ingufu kirimbuzi.

Igitero gikomeye kandi kidahusha Israel yise ‘Operation Rising Lion’ kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Kamena 2025 yarashe ahantu hatandukanye mu murwa mukuru wa Iran ndetse no ku bigo by’iki gihugu bitunganya ingufu za kirimbuzi.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko ibitero byabo byakubise umutima wa gahunda yo kwigizwaho ingufu kirimbuzi, kandi bizafata iminsi myinshi ishoboka.

Asobanura impamvu y’ibi bitero, Netanyahu yavuze ko Iran iteye ikibazo kubaho kwa Israel, bivuze ko ari umwanzi ukomeye ubangamiye umutekano wabo.

Mu magambo agaragaza ko hazabaho kwihorera, umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko Israel mu gukora iki gitero yiteguriye ubwayo akaga gakomeye, izabona nta kabuza.

Arabia Saoudite yamaganye ibitero bya Israel kuri Iran ivuga ko ibyakozwe na Israel ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga, isaba umuryango mpuzamahanga guhagarika aka kanya ubu bushotoranyi.

Byagenze bite ngo Iran isukweho uyu muriro mu buryo butunguranye?

Abasesenguzi bavuga ko umwuka wari mubi cyane muri iyi minsi hagati ya Iran na Israel ariko ibi ibitero bya gisirikare bitari byitezwe aka kanya.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko we yabwiye Fox News ko bo bari bamenye mbere iby’iki gitero Israel yagabye.

Nyuma gato ya saa kumi z’igitondo (04:00 AM) ku isaha ya Iran, saa kumi n’imwe (05:00 AM) ku isaha y’i Kigali mu Rwanda hatangiye kumvikana ibisasu mu murwa mukuru Tehran.

Nyuma gato, minisiteri y’ingabo ya Israel yahise itangaza ko irimo kurasa muri Iran kandi itangaza ibihe bidasanzwe muri Israel, ivuga ko ibitero byo kwihimura bya Iran byitezwe vuba bishoboka.

Intabaza zirangiriye mu murwa mukuru Tel Aviv, kandi abantu bohererezwa ubutumwa kuri telefone zabo ko bagomba kwitegura kujya mu bwihisho butekanye igihe icyo ari cyo cyose, nk’uko umunyamakuru wa BBC uri yo abivuga.

Indege kabuhariwe z’intambara bivugwa ko zirimo iza F-35 za Israel ni zo zatunguye Iran zitangira gusuka ibisasu karahabutaka mu bice bitandukanye by’iki gihugu, no ku murwa mukuru.

Umwe mu basirikare ba Israel yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Iran yari imaze kugera ku gikoresho cyo gukora bombe za kirimbuzi mu gihe cy’iminsi gusa.

Guhaguruka no kugwa kw’indege zose ku kibuga cy’indege cya Tehran byahise bihagarikwa mu gihe n’ingendo zigana i Tel Aviv na zo zajyanywe ahandi, nk’uko bigaragazwa n’urubuga FlightRadar24.

Televiziyo ya Leta ya Iran yatangaje ko ibitero bya Israel birimo no kwibasira ibice bituwe n’abaturage ndetse hari abamaze kwicwa n’ibi bitero, barimo n’abana.

Trump avuga ko Amerika izatabara Israel nibiba ngombwa.

Umunyamakuru wa Bret Baier wa Fox News yatangaje ko yavuganye na Perezida Donald Trump akamusubiriramo ko Washington idafite uruhare muri ibi bitero Israel irimo gukora.

Fox News ivuga ko Trump yagize ati: “Iran ntishobora kugira igisasu kirimbuzi kandi twizeye gusubira ku meza y’ibiganiro. Tuzareba. Hari abantu benshi mu butegetsi [bwa Iran] batazagaruka”.

Fox News ivuga ko Trump yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izafasha mu gutabara Israel mu gihe Iran yaba itangiye kwihimura.

Hossein Salami umugaba w’ingabo yishwe.

Televiziyo ya Iran yatangaje ko ikicaro gikuru cy’ingabo za Iran mu murwa mukuru Tehran cyarashweho muri ibi bitero bya Israel.

Amakuru avuga ko Maj. Gen. Hossein Salami umugaba mukuru w’ishami rikomeye ry’igisirikare cya Iran rizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps yishwe muri iki gitero.

Hossein Salami birashoboka ko ari we muntu ukomeye cyane kugeza ubu wishwe n’ibi bitero. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko hari n’abandi bategetsi bapfuye.

Salami ni we wari umugaba wa ririya shami ry’ingabo za Iran umwaka ushize ubwo iki gihugu cyakoraga ibitero bya mbere bya gisirikare kuri Israel, aho Iran yohereje ‘drones’ zirenga 300 kurasa muri Israel ndetse ikarasayo na za misile.

Mu gihe umwuka wari mubi cyane muri iyi minsi, ejo ku wa kane Gen Salami yari yavuze ko Iran yiteguye byuzuye ibintu byose bishoboka.

Yagize ati: “Umwanzi atekereza ko yarwana na Iran nk’uko arwana n’Abanyepalestina batabasha kwirengera kuko bagoswe na Israel. Twe tuzi intambara kandi dufite inararibonye”.

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Iran, ndetse na Al Jazeera, biremeza ko Jenerali Major Mohammad Bagheri wari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Iran na we yiciwe muri ibi bitero bya Israel.

Amakuru ava mu gisirikare cya Israel avuga kandi ko hari abahanga muri siyanse ba Iran bapfuye muri ibi bitero ku bigo bitunganya ingufu kirimbuzi za Iran.

Fereydoon Abbasi, wahoze ari umukuru w’ikigo cya Leta cy’ingufu kirimbuzi (Atomic Energy Organization of Iran) na we yapfiriye muri ibi bitero, nk’uko bivugwa n’igitangazamakuru cya Leta. Icyo kigo ni cyo gishinzwe gahunda z’ingufu kirimbuzi za Iran. Mu 2010, akaba yararokotse igitero cyari kigamije kumwica ku muhanda muri Tehran.

Undi byemejwe ko yishwe muri ibi bitero bidahusha byagabwe na Israel, ni Mohammad Mehdi Tehranchi, umukuru wa Islamic Azad University i Tehran.

Hari abayobozi benshi mu gisirikare no mu by’ingufu za kirimbuzi bishwe na Israel.
Umugaba w’ingabo za Iran nawe yaguye muri iki gitero.
Bimwe mu bice bya Tehran byahinduwe umuyonga mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Related posts

DR Congo yaba igiye kubona amahoro arambye cyangwa ni wa mukino ukinwa n’abawuzi !

N. FLAVIEN

Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi bitabiriye ibirori by’Umunsi mukuru w’Ingabo za Mozambique [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Ibyiza ntagereranywa ku bakunda kurya ibihaza buri munsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777