Ni kenshi twibaza impamvu tugerageza kugabanya ibiro ariko rimwe bikiyongera cyangwa bikadutwara umwanya tutanafite ! Abantu benshi bifuza kugabanya ibiro cyane cyane ko tugeze mu bihe benshi bibaza ko ubwiza bujyana n’ibiro umuntu afite. Muri iyi nkuru twabahitiyemo uburyo bwagufasha kugabanya ibiro kandi utiyicishije inzara.
1) Ifunguro rya mu gitondo.
Abantu benshi bibwira ko ifunguro rya mu gitondo ryaba ribyibushya cyane ariko kubyuka ukajya mu kazi ka buri munsi nta funguro rya mu gitondo ufashe ni ikosa, kubera ko iri funguro ari ryo rifasha umubiri kwiyubaka no kurinda ingingo z’umubiri wawe kugumana imbaraga mu gihe utegereje irindi funguro. Gusa ntiwibagirwe kurenzaho imbuto.
2) Kumenya igihe nyacyo cyo kugabanya ibiro.
Imibiri yacu yakira ibyo turya mu buryo butandukanye, ahari igihe ushobora kuba ubona umuntu afata amafunguro ye ariko agakomeza kuba ku murongo. Igihe rero wumva ko ushaka kugabanya ibiro ugomba kubyishyiramo kandi ubwonko bwawe bukamenya neza ko ibiro bigomba kugabanuka cyane cyane iyo ukoresha ubu buryo bwo kutiyicisha inzara. Ibi bizagufasha kugabanya ibiro byawe kuburyo bwihuse.
3) Hindura uburyo ubayeho.
Ibi ntibisobanuye ko ugomba gutangira kujya muri siporo. Iyo ukoresha ubu buryo bwo kugabanya ibiro kandi ukomeza kurya ni ngombwa ko ureka bumwe mu buryo ubayeho bwa buri munsi.
Tangira kuzamuka mu nyubako ndende ukoresheje ingazi (stairs, escalier) bizagufasha gutwika ibinure n’ubwo atari byinshi ariko birafasha. Ushobora kandi gutumira inshuti zawe mukabyina cyangwa se mugatwara amagare nabyo birafasha.
4) Fata amafunguro witonze.
Akenshi iyo turi kumeza turarya kugeza igihe twumva duhagiye koko, ariko kugira ngo ugabanye ibiro ni byiza ko mu gihe uri ku meza ugerageza kurya buhoro buhoro unyuzamo ugashyira hasi icyo uri kurisha. Ibi ni ingenzi cyane kuko uko ushyize hasi icyo uri kurisha, ubwonko bwumva ko usoje. Ibi nubigerageza uzatungurwa no kumva ko uhaze kandi wariye ibiryo bike kubyo usanzwe ufata.
5) Shaka igituma uguma uhuze.
Burya abantu benshi bumva ko bashonje iyo ntakintu bafite bakora. Niba ibi bikubaho kandi ukaba ushaka kugabanya ibiro gerageza ushake ikintu cyo gukora ndetse wirinde kujya ahantu abantu bari kuvuga ibiryo cyangwa batetse ahubwo ugerageze kunywa amazi.