Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mutezigaju Flora, yatangaje ko mu ntangiriro z’iki gihembwe cya kabiri ibigo byose by’amashuri byahagarikiwe abayobozi bizahita zihabwa abashya.
Mu mpera za 2025 nibwo REB yateguye isuzumamikorere ryakorewe abayobozi 5.277 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda. Ryagaragaje ko 890 muri bo batagaragaje ubushobozi bwo kuyobora amashuri, bahita bashyirwa mu rwego rw’abarimu.
Iryo suzuma ryakorewe abayobozi b’amashuri, ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire.
Muri 890 basanganywe ubushobozi buke bwo kuyobora amashuri harimo 349 bayoboraga amashuri abanza, bangana na 39,2%. Ni mu gihe 541 basigaye ari abo mu mashuri yisumbuye.
Nyuma y’uko ibi bishyizwe hanze byagaragajwe nk’ikibazo gikomeye kubera ko byagiye hanze habura iminsi mike ngo abanyeshuri batangire igihembwe cya kabiri cy’amashuri dore ko batangiye ku wa 5 Mutarama 2026.
Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mutezigaju Flora, yagiranye na RBA, yamaze impugenge ababyeyi n’abanyeshuri bo mu bigo bibarizwamo abayobozi bahagaritswe.
Yavuze ko kubera imikoranire myiza bafitanye n’uturere tubarizwamo ibyo bigo bagiye bashaka abasimbura abo bayobozi barimo n’abarimu bo muri ibyo bigo ku buryo bitarenze ku 9 Mutarama 2026, ibyo bigo byose bizaba byamaze kubabona.

