Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Huye: Chorale Elayo yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana [Amafoto].

Chorale Elayo ikorera umurimo w’Imana muri CEP, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (CEP-UR/Huye), yemezako mu myaka 20 imaze mu ivugabutumwa, hari byinshi yungutse ndetse hari na byinshi abakunzi bayo bayungukiyeho.

Iyi Korali yashinzwe mu 2002 mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), ngo ubutumwa bwayo bwari bufite intego yo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, bukibanda ku isanamitima, cyane ko Igihugu cyari kikiva muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku buryo byasabaga gukora ivugabutumwa wigengesera kandi wibanda ku komora/gusana imitima.

Kuri ibi kandi ngo bongeragaho ubumwe n’ubwiyunge aho bafashaga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bagasura inzibutso za Jenoside zitandukanye nk’urwa Kiramuruzi, Bisesero, Gatumba, Rukumberi, Mugogwe muri Gikonko ya Gisagara n’ahandi. “Ibi byose tukaba twarabikoze dufasha abantu kubohoka ariko turi mu murongo w’ivugabutumwa, tunabasha gusura urubyiruko rugororerwa Iwawa mu Karere ka Rutsiro”.

Nk’uko bigenda mu ma CEP hirya no hino, usanga hari ibikorwa bikorwa n’abarangije ariko bakomeza kuzirikana abo basize. Ibi byatumye ku Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022, abarangije amasomo bari abaririmbyi ba Elayo bazwi nka Poste Elayo, bafatanyije n’abakiri kwiga maze bizihiza imyaka 20 bamaze bakora uyu murimo, ibirori byabereye i Huye.

Muri iyi sabukuru, abanyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri baririmba muri Elayo, bishimiye ko bakuru babo bagarutse, ibintu bemezako bibubakamo imbaraga n’icyizere bigatuma bakorera Imana n’imbaraga zabo zose ndetse bikabaremamo ahazaza ha Chorale yabo. Ibikorwa btya Elayo mu gihe kiri imbere ndetse no gukomeza ubufatanye bikaba bimwe mu byagarutsweho bigomba guhabwa umwanya.

Abaririmba uyu munsi bishimanye n’abahoze baririmba muri Elayo.
Byari ibirori bibereye ijisho.
Bakase umutsima bagaragaza imyaka 20 bamaze.
Akanyamuneza kari kose.

Related posts

Zambia: Hakainde Hichilema yatsinze Edgar Lungu mu matora y’umukuru w’igihugu

N. FLAVIEN

Icyemezo cyo gusoresha abahabwa akazi mu bukwe gikomeje kubica bigacika.

ISHIMWE Elyse Naise

Karongi: Ahitwa kuri ‘Dawe uri mu Ijuru’ habereye impanuka hapfa umuntu n’ihene 30

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777