Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Hasinywe amasezerano mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Algeria.

Ibihugu by’u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare, yasobanuwe nk’intambwe ikomeye mu mubano w’Ibihugu byombi bisanzwe bibanye neza.

Aya masezerano yasinyiwe i Alger (Umurwa Mukuru wa Algeria) kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, hagati ya Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvénal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algérie, General Saïd CHANEGRIHA.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyanditse ku rukuta rwa X ko aya masezerano ashyiraho urufatiro rukomeye ku bufatanye burambye, bufatika kandi bushingiye ku nyungu rusange hagati y’ingabo z’Ibihugu byombi, hagendewe ku bwubahane no ku bumwe bw’Abanyafurika.

Ubu butumwa buri kuri X bugira buti: “Aya masezerano afungura inzira y’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi, amahugurwa, kongerera ubushobozi, ikoranabuhanga ryifashishwa mu bya gisirikare, inganda z’igisirikare no kubona ibikoresho bya gisirikare, gusangira amakuru y’ubutasi, kurwanya iterabwoba, ndetse n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyitozo ihuriweho.”

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

Mu Kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid Tebboune.

Uru ruzinduko rwasize u Rwanda rutangaje ko rugiye gufungura Ambasade muri iki gihugu kiri mu majyaruguru y’Umugabane wa Afurika, ndetse Ambasaderi Vincent Karega aherutse kugenwa n’Inama y’Abaminisitiri nk’uzajya muri izo nshingano.

U Rwanda na Algeria byashyize umukono ku masezerano mu bya gisirikare.
Intumwa z’Ibihugu byombi mu muhango wo gusinya aya masezerano mu bya gisirikare.

Related posts

Marcus Rashford yamaze guhabwa izina rishya na bagenzi be muri Barcelona. 

KALISA

Major (Rtd) Habib Mudathiru yakatiwe gufungwa imyaka 25.

N. FLAVIEN

Nyuma y’imyaka 25 yigisha mu mashuri abanza yatorewe kuyobora igihugu

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777