Muri Teritwari ya Rutshuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 hongeye kubura imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Imirwano yo kuri uyu wa Gatatu yabereye mu gace kitwa Kisharo gaherereye muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aka gace ka Kisharo kabereyemo imirwano, kamaze ibyumweru bitatu kigaruriwe n’abarwanyi ba M23. N’ubwo iri huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa DR Congo zahagabye ibitero zigamije kuhisubiza, amakuru aremeza ko iri huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ryahuye n’uruva gusenya, kuko M23 yasubije inyuma icyo gitero mu buryo bwihuse, inabambura ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro n’ibindi byifashishwa mu itumanaho.
Iyi mirwano yubuye mu gihe impande zombi zari zimaze iminsi micye mu gahenge kemeranijweho mu biganiro byahuje u Rwanda na DR Congo, bigizwemo uruhare n’umuhuza João Lourenço usanzwe ari Perezida wa Angola, akaba yaragenwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Byari biteganyijwe ko aka gahenge gatangira kubahirizwa tariki 04 Kanama 2024, gusa ntikubahirijwe kuko muri iyi Gurupoma ya Binza hagiye habera imirwano hagati ya M23 n’iri huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 ibarizwa mu Ihuriro AFC, imaze kwigarurira ibice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nka Teritwari ya Nyiragongo, Masisi, Rutshuru, Lubero ndetse n’uduce tumwe two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo two muri Teritwari ya Kalehe.