Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022, havuzwe imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zifatanyije na RUD Urunana ahitwa Rubavu muri Gurupoma ya Busanza muri Kivu y’Amajyaruguru
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Rutshuru, Aime Mbusa Mukanya, yemeje aya makuru, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 ahitwa Rubavu muri Gurupoma ya Busanza, Teritwari ya Rutshuru, Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru ya bamwe mu batuye hafi y’aka gace avuga ko imirwano yatangiye ahagana saa tatu z’igitondo (9h00) nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi karangwa muri ibi bice.
M23 yari imaze iminsi isohoye itangazo rivuga ko hari amakuru yemeza ko hari imyiteguro y’intambara ku ruhande rwa FARDC n’abafatanyabikorwa bayo aribo Mai Mai CMC Nyatura ya Gen Dominique, FDLR, FPP Abajyarugamba, FPP Kabido na RUD Urunana.
Muri iri tangazo, M23 yatangaje ko yiteguye guhangana n’ibitero mu gihe yaba isumbirijwe mu rwego rwo kwitabara. Iyi mirwano yubuye kandi mu gihe abaturage baturiye Umujyi wa Goma na Butembo bamaze iminsi mu myigaragambyo bamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, MONUSCO bazishinja kunanirwa kwirukana umutwe wa M23.
