Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka

Hanenzwe abiciye abana n’abagore mu bitaro bya Kibuye aho kubabungabungira ubuzima.

Mu gikorwa cyo ‘Kwibuka abogore n’abana, abakozi, abarwayi n’abarwaza baguye mu bitaro bya Kibuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura yagaye cyane abari bashinzwe gufasha Imana gutanga ubuzima batatiye indahiro barahiye bakayoboka inzira y’umwijima yo kuvutsa ubuzima Abatutsi b’inzirakarengane bari muri ibi bitaro byari bifatanye na Stade Gatwaro yatikiriyeho imbaga y’abatutsi basaga ibihumbi 15.

Mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, Guverineri Ntibitura yashimye cyane Ingabo za RPA Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, hagatangira intambwe yo kubaka Igihugu kivuye munsi ya zeru kuri ubu kikaba kigeze aheza aho abana bacyo bakomeje kwishimira iterambere ridaheza bamaze kwigezaho.

Yakomeje agira ati: “N’ubwo dushima ariko ntitwabira kwamagana ibigwari byishe inzirakarengane. Turanenga abari abaganga, abaforomo n’ababyaza b’ibitaro bya Kibuye ndetse n’abakozi b’ibigonderabuzima bishe Abatutsi. Turabagaye kuko bari bataye ubumuntu aho gutanga ubuzima babwambura ababuhawe na Rurema. Abakozi mwese mukorera aha mujye mukora neza mwirinda icyabazanaho umuvumo. Kwa muganga habe aho buri wese agana ahizeye ubuzima aho kuba ahicirwa abantu nk’uko byagenze mu 1994.
Turamagana ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Yagaye cyane kandi abazanye ingengabitekerezo y’urwango kuko ngo ari bo batumye abanyarwanda bari bunze ubumwe bacikamo. Ati: “Amateka mabi y’urwango yigishijwe kuva ku mwaduko w’abazungu, ku bwa Kayibanda Grégoire ndetse na Habyarimana Juvénal yatumye imbaga y’abatutsi barenga miliyoni itikira mu minsi 100 gusa. Mbere y’iri vanguramoko ryacengejwe muri bene kanyarwanda, u Rwanda rwafatwaga nk’ingombyi iduhetse twese, dutahiriza umugozi umwe, dusabirana, tugahana inka n’abageni.”

Ibi kandi byagarutsweho na Dr. Ayingeneye Violette, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibuye wavuze ko amakuru avuga ko kuba muri ibi bitaro haraguye abana benshi ari uko ibi bitaro byari bifatanye na Stade Gatwaro yaguyemo Abatutsi benshi bahakusanyirijwe bavuye mu bice bitandukanye. Ngo mu gice abicanyi barasaga, ababyeyi bagiye baryama hejuru y’abana babo, abicanyi bataha bananiwe ndetse bazi ko babamaze. Nyuma rero abana bagiye baza babungira Ibitaro kuko ngo bari bashonje bahashaka ibiryo, bamaze kuba benshi abicanyi barabica

At: “Uyu munsi tuzirikana abari abakozi, abarwayi n’abarwaza ukongeraho abagore n’abana biciwe aha, turagaya abari abaganga batatiye indahiro turahira dutangira umwuga. Tukaba tuvuga ngo ntibizongere kuba kuko ku bitaro ni ahatangirwa ubuzima aho kuba aho gupfira. Turashimira by’umwihariko umukozi wo mu ishami ribyaza witwa Pierre ku bikorwa bikomeye yakoze ubwo yari amaze amezi macye asoje amasomo ariko mu buryo bugoye akaba yararokoye benshi n’ubwo imibare y’abaguye aha igaragaza ko hamaze kumenyekana hafi 550.”

Habarugira Isaac wavuze mu izina ry’ababuriye ababo mu bitaro bya Kibuye, yashimye ubuyobozi bw’ibi bitaro kuko ngo bakora ibishoboka byose bakita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko mu by’ukuri icyahoze ari Perefegitura Kibuye habitse amateka yihariye mu gihugu hose. Yatanze urugero aho mu murenge wa Murundi ari ho hari umuntu wishe abantu benshi mu gihugu, uyu akaba ari uwitwa Kimashini wishe Abatutsi basaga 300.

Yakomeje agira ati: “Iyi Karongi rero ifite amateka menshi yihariye ku buryo kwibuka byibuze byerekana ko abavandimwe bacu baba basubijwe agaciro bambuwe n’abicanyi.
Turashima ingabo za RPA Inkotanyi zaturokoye tukaba turiho. Turashima kandi abagize uruhare mu kurokora abahigwaga muri ibi bitaro nka Pierre kandi akaba akihakora, Imana yonyine izamuhembe kandi ibyiza yakoze bizabe isomo no ku bakiri bato. Turanenga abicanyi barimo uwitwa Twagira Charles akaba ataranabikoze hano gusa ahubwo mu cyahoze ari Kibuye yose. Hari kandi uwitwa Edmond ufungiye muri gereza ya Nyakiriba, hari n’uwitwa Ngirabatware wari ufungiye i Mpanga (ubu yaratashye).”

Ngarambe Védaste uhagarariye Ibuka mu karere ka Karongi yavuze ko guhagarara mu bitaro bya Kibuye bigorana cyane kuko ngo ari ubutaka bwanyoye amaraso. Yavuze ko aha ari ho hiciwe Abatutsi bari hagati y’inkuta enye bigizwemo uruhare na Perefe Kayishema warimbuye Abatutsi bagera ku bihumbi 200.
Undi mwihariko w’iyi site ngo ni uko hakikijwe n’andi masite yiciwemo Abatutsi nka Nyamishaba, Home Saint Jean na Stade Gatwaro.

Uhagarariye Ibuka yavuze ko Kayishema yakoresheje Abatutsi urugendo rwo gupfa rurenze ibirometero 15 bava i Rubengera bagera kuri Stade Gatwaro. Ngo tariki 03 Gicurasi 1994, Minisitiri w’Intebe Kambanda yaje gushimira Perefe Kayishema ko yakoze akazi neza. Abana bari mu bitaro bakusanyirijwe muri Pediyatiri barahicirwa, gusa bamwe mu bakobwa batangiye gukura bakaba barabanzaga gusambanywa.

Abicanyi batangiye kwica Abatutsi muri Stade Gatwaro ku cyumweru tariki 18 Mata 1994 ku mabwiriza ya Perefe Kayishema Clément akaba ari nawe wishe umututsi wa mbere witwaga Munyakaragwe Ezechiel wari Pasiteri mu Itorero ry’aba Adventiste b’Umunsi wa Kalindwi akoresheje imbunda yasabye umujandarume. Uyu Kayishema yaje ari kumwe n’interahamwe, abajandarume, abapolisi, abasirikare n’abasivile bari bitwaje intwaro. Batangiye kugota Sitade ndetse abandi bazamutse ku musozi wa Gatwaro hejuru kugira ngo hatagira n’umwe ubacika.

Perefe Kayishema yatanze itegeko ryo gutangira kwica Abatutsi. Abatutsi bicishijwe imbunda, gerenade, imipanga n’izindi ntwaro gakondo. Kuri uwo munsi wa mbere bahagaritse kwica Abatutsi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Abasirikare berekeje mu Bisesero ariko interahamwe zasigaye zigose Sitade kugira ngo hatagira abasohoka muri iryo joro mu bari bataricwa. Izi nterahamwe zatinye kwinjira muri Sitade nijoro ahubwo zihitamo kuguma hanze hamwe na ngenzi zazo zari zije kubafasha ziturutse i Cyangugu no ku Gisenyi.

Mu masaha y’ijoro, Abatutsi begeranyije imirambo y’abishwe n’indembe baziha ubufasha bw’ibanze bari bashoboye. Muri iryo joro interahamwe zaje gufata umwanzuro wo kuva kuri Sitade ariko basiga babwiye abarimo ko bagaruka bukeye. Bagiye mu kabari kari hafi ya Sitade kunywa inzoga no kubyina bishimira ibyo bari bakoze. Bukeye, ubwo hari kuwa mbere tariki 19 Mata 1994 nka saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6h00), nyuma yo kwishimira uburyo bari baraye bakoze Jenoside bagarutse muri Sitade nk’uko babivuze kugira ngo bakomeze kwica by’umwihariko abari batarashiramo umwuka bakoresheje imipanga n’ibindi bikoresho gakondo. Barishe kugeza ubwo bumvaga ko nta n’umwe warokotse, nyamara mu bari bagizwe intere hari abaje kurokoka ubu bakaba bakomeje gutwaza.

Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro bya Kibuye yavuze ko ubu bari mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Uru rwibutso rwa Gatwaro rufite amateka yihariye rukaba rwubatswe mu gice cy’iyahoze ari Stade Gatwaro.
Guverineri Jean Bosco Ntibitura yagaye cyane abishe abana n’abagore bari mu bitaro bya Kibuye.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Karongi ashima umukozi w’Ibitaro witwa Pierre warokoye Abatutsi benshi.
Inyubako nshya y’Ibitaro bikuru bya Kibuye yubatse ahahoze Stade Gatwaro yiciwemo Abatutsi basaga ibihumbi 15.
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Kibuye yasabye abakora mu buvuzi kwirinda gutatira indahiro barahiye.
Abatutsi biciwe muri Stade Gatwaro bari bakuwe mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Kibuye.
Ibitaro bya Kibuye byibutse ku nshuro ya 31 Abatutsi babyiciwemo.
Inzego z’umutekano zashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abatutsi biciwe mu bitaro bya Kibuye.
Hashyizwe indabo ku rukuta ruriho amwe mu mazina y’abatutsi biciwe mu bitaro bya Kibuye.

Related posts

PNL : Habonetse amakarita y’umutuku 2 mu mukino Musanze FC yasubiriye Etincelle FC 3-1

N. FLAVIEN

Meteo-Rwanda yatangaje ko hari ibice by’Igihugu bishobora kwibasirwa n’umuyaga mwinshi kandi wangiza.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yashimye General Muhoozi ku bikorwa bikomeye yakoze.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777