Umutwe wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza muri Palestine washyize uva ku izima wemera kurekura imbohe z’abaturage ba Israel nka kimwe mu byasabwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mushinga we yise uwo kugarura amahoro no guhagarika intambara igiye kuzuza imyaka ibiri ihanganishije aba barwanyi na Israel.
Uku kuva ku izima bigaragara mu itangazo aba barwanyi basohoye ejo ku wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025, bavuga ko bemeye kurekura imbohe z’Abanya-Israel bafite, yaba abakiri bazima ndetse n’imirambo, aba bakaba barashimuswe tariki ya 07 Ukwakira 2023, ubwo abarwanyi ba Hamas binjiraga muri Isreal bahagabye igitero, ibyabaye intandaro y’iyi ntambara yahinduye umuyonga Intara ya Gaza hafi ya yose.
Icyemezo cya Hamas kije nyuma y’uko Perezida Donald Trump yari yaburiye uwo mutwe awuha amasaha 72 agomba kurangira kuri iki Cyumweru, gusa batazuyaje Hamas ikaba yemeye ibyo isabwa, mu mushinga wiswe uw’amahoro ukubiyemo ingingo 20, zirimo guhita hahagarikwa imirwano no kurekura mu masaha 72 ya mbere imbohe z’Abanya-Israel yaba ari bazima cyangwa barapfuye.
Trump yari yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe bwite rwa Truth Social ati: “Niba aya mahirwe ya nyuma atagezweho, ibyago bitigeze bibaho bizagera kuri Hamas. Hazabaho amahoro mu burasirazuba bwo Hagati byanga byakunda.”
Umutwe wa Hamas ntiwazuyaje ahubwo wihutiye kugaragaza ko wumvise ubusabe bwa Perezida Trump maze uvuga ko ugiye kurekura vuba na bwangu imbohe ufite, ibyagaragaye nko gutinya imperuka ishobora kubabaho, ariko ku rundi ruhande ukaba ari umwazuro wakiriwe neza n’amahanga.
Mu mashusho yasohoye, Perezida Donald Trump yashimiye Ibihugu birimo, Qatar, Turkey, Saudi Arabia, Jordania na Misiri byagize uruhare muri ibyo biganiro by’amahoro. Ati: “Ni umunsi ukomeye.. Dutegereje kubona imfungwa zisubira kubonana n’ababyeyi bazo.. Turi hafi kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo hagati.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, na we yavuze ko yishimiye umwanzuro wa Hamas wo kurekura imfungwa. Avuga ko byose bishingiye ku bitekerezo bya Perezida Donald Trump. Ati: “Ndashimira kandi Qatar na Misiri ku ruhare rwabo rukomeye mu buhuza.”
Kuva tariki 07 Ukwakira 2023, Israel yatangije ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Gaza mu rwego rwo kwihorera no gutanga isomo kuri Hamas yari yagabye igitero imbere muri Israel, hagapfa abagera ku 1200 barimo abanya Israel ndetse n’abakomoka ahandi barimo abasivile 815, mu gihe abagera kuri 251 bashimuswe.
Kuva iyo ntambara itangiye, abanya Gaza barenga ibihumbi 65 barapfuye, agace k’umujyi muri Gaza hafi ya kose gahindurwa umuyonga n’ibisasu rutura by’Ingabo za Israel. Kugeza ubu ntihazwi neza umubare w’imfungwa z’Abanya- Israel baba bakiri bazima muri Gaza.

