Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Guinée: Perezida Kagame yakiriwe na Général Mamadi Doumbouya.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Guinée-Conakry mu ruzinduko rw’akazi aho yakiriwe na mugenzi we, Général Mamadi Doumbouya. Aba bakuru b’Ibihugu bagiranye ibiganiro bishimangira ubufatanye busanzweho hagati y’Ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhahirane n’ishoramari.

Perezida Paul Kagame yakiriwe n’abayobozi bakuru muri iki gihugu, mbere yo kugirana ibiganiro na mugenzi we. Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry avuye muri Sénegal, aho yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2024, Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ndetse ibiganiro abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye, byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage ku mpande zombi.

Uru ruzinduko rwanasize Gén. Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, we n’itsinda bari kumwe batera ibiti aho iyo ambasade iherereye ku Kacyiru.

Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinée washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Guinée Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Guinée-Conakry.
Mu mihanda y’i Conakry hari hamanitswe amafoto ya Perezida Kagame.

Related posts

Ntibisanzwe: Ubushinwa bwakoze ukwezi kuzamurikira Isi ku rugero rukubye inshuro 8 ukwaremwe n’Imana.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bwa RDF.

N. FLAVIEN

Abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta bagiriwe inama.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777