Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Goma: Leta yananiwe gukumira abigaragambya batwitse bakanasahura ibiro bya MONUSCO.

Abantu benshi biganjemo urubyiruko babonetse mu myigaragambyo ikaze mu mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru bamagana ingabo za ONU ziri muri DR Congo, bangiza kandi basahura ibiro byayo.

Iyi myigaragambyo yavuzweho mu mpera z’icyumweru bituma ku cyumweru umukuru w’umujyi wa Goma asohora itangazo ribuza kwigaragambya none kuwa mbere, batabyemerewe. Abigaragambya barasaba ingabo za MONUSCO kuva mu gihugu cyabo bazishinja kunanirwa kubungabunga amahoro, ibiri mu nshingano zihafite.

Eliezer Makambo, umwe mu batuye umujyi wa Goma, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko amasoko na za ‘boutiques’ muri uyu mujyi byafunze birinda ko abigaragambya baza gusahura. Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, yatangaje ko leta irimo gukurikirana bya hafi ibiri kubera i Goma, ko “yamagana ikomeje ibitero byose ku bakozi n’inyubako za ONU”.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter yavuze ko ababikoze “bazakurikiranwa bahanwe bikomeye.” Amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga arerekana imihanda imwe yafunzwe n’abigaragambya bakoresheje amabuye ava ku birunga azwi nk’amakoro.

Andi arerekana abantu barimo gusahura ibikoresho bimwe mu biro bya MONUSCO i Goma mu gace ka Katindo. Mu butumwa bwanditse, Makambo yabwiye BBC ko abashinzwe umutekano barashe amasasu kugira ngo batatanye abigaragambya n’abarimo gusahura.

Ntiharamenyakane neza abateguye iyi myigaragambyo, hakekwa urubyiruko rw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi ishami ry’i Goma. Abigaragambya kandi uyu munsi babikoreye no ku biro bya MONUSCO biri ahitwa Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru, nk’uko bamwe babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

MONUSCO ni wo mutwe w’ingabo wa UN munini kugeza ubu ku isi, umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ufite mu nshingano kubungabunga amahoro, gufasha ingabo za leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, no kurinda abaturage bari mu kaga ko kwibasirwa n’inyeshyamba. Mu ntara za Ituri na Kivu zombi mu burasirazuba bwa DR Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 100 yigabiza ibya rubanda, ikica, igasahura, cyangwa igasoresha abaturage.

Umutwe uri kugarukwaho cyane muri iki gihe ni M23 uvuga ko uharanira ko abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bagira uburenganzira muri icyo gihugu. M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo n’ibindi bice bya teritwari twa Rutshuru ihana imbibi n’iya Nyiragongo irimo umujyi wa Goma.

Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma ribuza Imyigaragambyo itasabiwe uburenganzira.
Abigaragambya batwitse banasahura ahakorera MONUSCO

Related posts

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yasimbutse mu nzu ya 13 kwa Makuza ahita apfa.

N. FLAVIEN

Martin Rodriguez Cristian wa Direct Energie yegukanye Tour du Rwanda 2021

N. FLAVIEN

DRC: Ingabo za EAC zatangiye kugera muri Rumangabo kuhasimbura M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777