Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Politike Ubuzima Umutekano

Goma: Bigabije urusengero rw’Abanyamulenge bararusahura, batangiye kurusenya rurabagwira.

Abanyekongo bafite umujinya w’umuranduranzuzi bigabije imihanda yose y’Umujyi wa Goma, bavuga ko badashaka Ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EACRF ndetse ko batanashaka uwitwa umunyarwanda n’icye cyose. Muri uku kwigaragambya, bafunze imihanda banasenya bimwe mu bikorwa by’abanyarwanda n’abafitanye isano nabo nk’abanyamulenge n’abandi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, Umujyi wa Goma wiriwe umeze nk’Umujyi upfuye (Une Ville morte) kuko service zose zikenerwa na rubanda nka Banki, amasoko, amavuriro, amashuri n’izindi zafunzwe kubera iyi myigaragambyo bavuga ko ngo izamara iminsi itanu yose.

Nyuma yo gushaka kwegera ahakorera abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mupaka muto (Petite barrière), abapolisi ba DR Congo bagerageje gukumakuma birinda ko barenga umurongo utukura bikaba byababyarira amazi nk’ibisusa.

Aba banyekongo bo mu mujyi wa Goma ntibanyuzwe kuko bahise basubira rwagati mu Mujyi, batangira guhutaza uwitwa umunyarwanda ndetse n’usa nawe wese ari nako bibasira ibikorwa byabo. Ibyagaragaye cyane ni insengero harimo urw’abanyamulenge rwa HOREB rwakuwemo inzugi n’amadirishya, maze ubwo bari bamaze kurwinjiramo ari benshi bagiye gusahura, rukaba rwahise rubagwira uko bakabaye.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, amakuru ataremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose aremeza ko abagera kuri 50 mu baturage basahuraga bashobora kuba baruguyemo cyangwa se bagakomereka bikomeye kuko inzego z’umutekano za DR Congo zari zigikuramo inkomere n’imirambo.

Aba baturage bongeye kuramukira mu myigaragambyo, aho bavuga ko barambiwe intambara ihanganishije Ingabo za Leta, FARDC n’umutwe wa M23 bemeza ko ufashwa n’u Rwanda, ngo na n’ubu bakaba batumva ukuntu M23 ikomeje gukubita inshuro igisirikare cyabo gifite ibikoresho bigezweho ndetse ngo n’abarwanyi bavuye imihanda yose.

Amashusho anyuranye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba baturage bari mu myigaragambyo, bagenda bamenagura ibintu basanze mu mihanda kugeza n’aho batatinye ingoro z’Imana nyamara ntibibuka ko Nyirubutungane Papa Francis aherutse ku butaka bwabo akabasaba kwimakaza Ubumwe n’amahoro bakirinda inzangano.

Iyi myigaragambyo kandi ikomeje guca ibintu mu Mujyi wa Goma, iri kuba mu gihe imirwano ikomeye iri mu bice bya Masisi hafi ya Mushaki aho M23 ikomeje gukinagiza Ingabo za Leta n’abacanshuro bazo ku buryo ngo FARDC iri kwerekeza Sake ahashobora kubera imirwano ikomeye isaha ku isaha.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko kuwa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, i Bujumbura mu Burundi, Abakuru b’Ibihugu bya EAC bateranye ikitaraganya, bakemeza ko buri ruhande rurebwa n’intambara muri DR Congo ruhagarika ibyo kurwana rukayoboka ibiganiro, ibintu bitashimishije na gato Perezida Tshisekedi Tshilombo wihengekanye General Jeff uyoboye EACRF akamubwirako ashaka ko barwanya M23 kuko ngo bataje mu Gihugu cye kurebera urugamba gusa.

Urusengero rw’Abanyamulenge rwa HOREB rwasahuwe rurangizwa bikomeye.
Biraye mu nsengero z’Abanyamulenge barasahura izindi barasenya.

Related posts

Haiti: Inkunga ya Noami Osaka ntivugwaho rumwe n’abenegihugu

N. FLAVIEN

M23 yakojeje isoni u Burundi yerekana abasirikare barimo n’abarundi yafatiye ku rugamba.

N. FLAVIEN

Musanze: Poly Turikumwe agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo Prosper Nkomezi na Dominic Ashimwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777