Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara imvura ivanze n’umuyaga yaraye isenye ibyumba by’amashuri ku rwunge rw’amashuri rwa Munazi, hangirika ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 20.
Nyuma y’ibi biza, abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagiye kwimurirwa ku ishuri ribanza rya Munazi, mu rwego rwo kwirinda ko abana batakaza amasomo, nyuma yuko amabati yavuye ku byumba by’amashuri 11 amenshi ari hasi akaba yangiritse.
Winjiye mu byumba, wakirwa n’amazi yaretsemo ndetse hari n’ibitabo n’amakayi byangiritse, ibindi ukabisanga ku kazuba hanze aho byanitswe.
Uku gusenyuka ngo kwaturutse ku muyaga mwinshi uvanze n’imvura wahushye mu masaha y’igicamusi cyo ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022.
N’ubwo hangiritse byinshi, ngo ku bw’amahirwe nta muntu byahitanye uretse abana batatu bakomeretse byoroheje.
Ibi biza byatumye umubare w’abitabiriye ishuri ugabanuka kuko ku bana 376 biga kuri iki kigo, haje 271 gusa.
Kuri uru rwunge rw’amashuri rwa Munazi, ibyumba by’ amashuri 11 byavuyeho ibisenge amabati araguruka, hasigara ibyumba bitatu gusa kuko hari hasanzwe ibyumba 14.
Kuri ubu abana bo mu mashuri abanza barimo kwigira hanze. Abo mu yisumbuye ni bo bafite aho bigira ho hasigaye.
Dusabe Denyse, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye RBA ko abo mu mashuri abanza bagiye kubimurira ku ishuri ribanza rya Munazi riri hafi y’iki kigo cyasenyutse.
Ibyangijwe n’uyu muyaga byiganjemo amabati, birabarirwa agaciro ka miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda
Kuri iki kigo, ibyumba by’amashuri byari bifite ibisenge bikozwe n’imbaho n’isakaro ry’amabati.
Si ubwa mbere mu Karere ka Gisagara umuyaga utwaye ibisenge by’ibyumba by’amashuri kuko hari ibindi byari bifite ibisenge by’imbaho nabyo byasenyutse.
Vice Mayor Dusabe Denyse, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose ku buryo hubakwa ibiramba bityo bibarinde isenyuka rya hato na hato.
Uretse ibyumba by’amashuri byavuyeho ibisenge, uyu muyaga wanasakambuye inzu z’abaturage enye mu Murenge wa Save n’izindi 52 mu Murenge wa Ndora.

