Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Gen Sultan Makenga yarahiye ko badateze gushyira intwaro hasi asaba Leta kubitondera.

Nyuma y’igihe kinini Major General Sultani Emmanuel Makenga ataboneka, yongeye kugaragara mu mashusho avuga ko M23 itarebwa na gato n’ibijyanye no gushyirwa hamwe no kwamburwa intwaro byemejwe n’abayobozi b’Ibihugu bigize Akarere.

Uyu mukuru w’igisirikare cy’inyeshyamba za M23 kizwi nka ARC (Armée Revolutionaire Congolaise) akaba kandi abonwa nk’aho ari nawe mukuru wayo w’ikirenga mu by’ukuri n’ubwo hari Bertrand Bisiimwa ufatwa na Perezida, ntakunze kuboneka mu itangazamakuru ari naho hakunze guturuka ibihuha rimwe na rimwe biba bivuga ko yapfuye nyamara akiri muzima.

Mu mashusho yatangajwe na Shene (Chaine) ya YouTube yitwa “Sabyinyo news” isanzwe itangaza amakuru avuga kuri M23, umunyamakuru avuga ko yaganiriye na Gen Sultan Emmanuel Makenga bari ahitwa i Jomba muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, uyu musirikare udakunze guseka, agaragara ari ahantu hameze nk’ishyamba hakikijwe n’imifuka hagaragara nk’indaki.

Muri gahunda yo gukomeza gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo, abayobozi b’Ibihugu byo mu karere, ubwo baheruka mu nama i Bujumbura mu Burundi, bemeje ko imitwe y’abanyekongo yitwaje intwaro irimo na M23 ishyirwa hamwe (cantonnement) ikamburwa intwaro, imitwe y’abanyamahanga nka FDLR, ADF na RED Tabara ikamburwa intwaro igasubizwa iwabo.

Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa DR Congo yavuze ko abarwanyi ba M23 bagomba guhurizwa i Kitchanga (cantonnement) nyuma bakajyanwa i Kindu, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe bakaba abasivile kuko nta gahunda yo kongera kuvanga ingabo (brassage et mixage) izongera kubaho.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu, inama y’abakuru b’Ibihugu by’akarere yateraniye i Bujumbura mu Burundi yasabye ko abarwanyi ba M23 bashyirwa hamwe (cantonnement) i Rumangabo, naho imitwe yo mu mahanga “ikamburwa intwaro kandi igacyurwa iwabo” nta yandi mananiza.

Gen Sultan Makenga yagize ati: “Mu kwa kabiri tariki 04, habaye inama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura yo gushaka amahoro yasabye ibintu bitatu bitureba twembi (bo na Leta), guhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23, no kuganira mu kuri kandi mu buryo butaziguye hagati ya M23 na Leta”.

Imyanzuro y’inama yabereye i Bujumbura muri Gashyantare, ivuga ko iki kibazo “cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”. Gen Makenga yongeraho ati: “Kubera icyubahiro n’icyizere dufitiye abakuru b’Ibihugu bya EAC, M23 yakoze ibiyireba, itegereje gusa ibiganiro aho tuzaganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane”.

Ku kijyanye no gushyira intwaro hasi no kujyanwa i Rumangabo, yagize ati: “Nakubwira ko ibyo byo gushyirwa ahandi hantu no kwamburwa intwaro bivugwa bitatureba na gato”.

Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko batazigera baganira na M23. Uyu mutwe nawo uvuga ko utazashyira intwaro hasi hatabayeho ibiganiro bitaziguye na Leta.

Maj Gen Sultan Emmanuel Makenga ati: “Icyo bazashaka ni cyo tuzakora, nibashaka amahoro tuzabana mu mahoro nibashaka intambara tuzakora intambara, ni ibyo”.

Kuva mu kwezi kwa Gatatu, nta mirwano ikomeye yabaye, gusa mu byumweru bicye bishize, hadutse imirwano hagati ya M23 n’abitwa ko ari Wazalendo, nyamara hakibazwa aho Ingabo za Leta ya DR Congo zagiye mu gihe Leta ikomeje kugura intwaro zigezweho no kuzana abacanshuro benshi mu Gihugu.

M23 ishinja ingabo za leta kubatera zikoresheje amayeri yo kwiyita imitwe y’inyeshyamba itandukanye, ibyo uruhande rw’ingabo za Leta ya DR Congo ruhakana rwivuye inyuma rukemeza ko abarwana ari Wazalendo.

Maj Gen Sultan Emmanuel Mekenga uyobora Ingabo za M23, ARC/Photo Internet.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC gisigaye ari uruvange rw’amabara atandukanye/Photo Internet.

Related posts

Chorale Abiringiye/ADEPR Kadahenda mu myiteguro yo gushyira ahagaragara Album yabo ya mbere y’amashusho.

N. FLAVIEN

Egiputa: Ubwato bw’amateka bwagombaga kugeza Farawo mu Ijuru bwimuriwe ahandi [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Burundi-DRC: Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi baganiriye ku mutekano w’Ibihugu byabo n’imishinga ibihuza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777