Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kuburira uwahirahira atera u Rwanda cyangwa Uganda.

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’imfura ya Perezida Yoweli Museveni, avuga ko uzagerageza gushotora u Rwanda cyangwa Uganda mu ntambara azabyicuza ubuzima bwe bwose.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter akunze gukoresha, Lt Gen Muhoozi yagize ati: “Uzagerageza gushotora u Rwanda cyangwa Uganda mu ntambara azabyicuza’’.

Ibi abivuze nyuma yo kubona ukuntu abavuga ururimi rw’ikinyarwanda hamwe n’abo mu bwoko bw’abatutsi babarizwa mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane mu Burasirazuba, bakomeje gutotezwa ndetse no kwicwa urusorongo.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko ashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho urwego rwo kurwanya Jenoside mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi.

Yagize ati: “Igihugu cyanjye, Uganda, kirizera kidashidikanya ko ibiganiro ari byo byarangiza intambara iri hagati ya DRC na M23, naho ibyo kwibwira ko igisubizo cya byose ari intambara ibyo ni ukwibeshya kuko intambara irasenya ntiyubaka”.

Ibi abivuze nyuma y’uko mu minsi ishize nabwo yanditse kuri Twitter aburira Interahamwe, aho yavuze ko agiye kuzicanaho umuriro mu cyo yise ‘Operation Rudahigwa’ ndetse anazigira inama yo kwishyikiriza ingabo z’u Rwanda RDF cyangwa iza Uganda UPDF.

Uyu muhungu wa Museveni aherutse kugira isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’imfura ya Perezida Yoweli Museveni.

Related posts

Perezida Putin yagize icyo avuga kuri Trump watsinze amatora yo muri USA.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame asanga ‘abantu bagufi’ badakwiye guhezwa mu Gisirikare cy’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Ingaruka zo kuryama cyane birenze urugero (ibyitwa kuryamira).

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777