Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu Ubuzima

Gakenke: Iterambere ryifuzwa ntiryagerwaho umuturage adahawe serivise inoze.

Ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke na JADF Terimbere Gakenke, hateguwe umwiherero w’iminsi ibiri wahuje abafatanyabikorwa n’Inzego zitandukanye muri aka Karere, bose intego ari imwe “kugira umuturage ufata iya mbere mu bimukorerwa bityo bigafasha Akarere kwesa imihigo”. Izingiro ry’ubutumwa bwatanzwe, rikaba “guha umuturage serivise nziza yifuza, harandurwa ruswa n’ibindi bimudindiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko ntako bisa kugira abafatanyabikorwa beza nk’abo afite mu Karere ayoboye kuko ngo igihe cyose abakeneye ababona kandi bagakora n’ibirenze ibyo baba bagomba gukora. Gusa bwana Nizeyimana abasaba ko bakwiye kurushaho kuko ngo Akarere ari akabo, byose kandi bigakorwa mu nyungu z’umuturage kuko ari we shingiro rya byose.

Ibi kandi bikaba bishimangirwa na madame Nyirarugero Dancile uyobora Intara y’Amajyaruguru aka Karere gaherereyemo, uvuga ko ibikorwa byose biganisha ku iterambere rirambye bikwiye gushingira ku muturage kuko ari we biba bigamije kurushaho guteza imbere. Yaboneyeho gusaba abayobozi kubigira ihame, bagakora bazirikana ko iyo bidakozwe bityo bibagiraho ingaruka zikomeye kuko iyo bigeze mu kwesa imihigo usanga baje mu myanya y’inyuma ugasanga Intara yose igizweho ingaruka n’abadashaka kumva neza iryo hame.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bo mu Karere ka Gakenke by’umwihariko abanyamadini n’amatorero, bavuga ko bumva neza imikoranire n’inzegobwite za Leta gusa bakagaragaza imbogamizi ko usanga mu nzego z’ibanze nko ku Murenge n’Akagali badakunze guha agaciro uru rwego kandi ari rwo rufite abaturage hafi ya bose mu biganza kuko hafi buri wese afite aho asengera kandi ubutumwa ahabwa abufata nk’ukuri 100% kuko abufata nk’ubuvuye ku Mana yiringira.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi yababwiye ko iterambere ryifuzwa ritagerwaho hatabayeho guha umuturage serivise nziza inoze no kurwanya ruswa hagamijwe guhindura ubuzima bw’abaturage bityo bigafasha Akarere n’Igihugu muri rusange kwihuta mu iterambere rishingiye ku kwesa imihigo.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba kagizwe n’Imirenge 19 yose igizwe n’imisozi miremire. Ni Akarere umwaka ushize kaje mu myanya ya nyuma mu kwesa imihigo kandi gafite izina ry’ubutore ry’abesamihigo ba Gakenke. Ni Akarere kandi gafite igice gikungahaye ku mabuye y’agaciro, igihingwa cya kawa n’ibindi byiza byinshi bishobora gutuma kaza ku mwanya mwiza mu gihe ibikorwa byose byashingira ku muturage.

Dr Usta Kaitesi uyobora RGB yasabye abayobozi kunoza serivise baha umuturage kuko bifasha mu kwesa imihigo.

Bamwe mu bitabiriye umwiherero bakurikiye ibiganiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yandika bimwe mu bitekerezo by’ingenzi byabafasha kwesa imihigo.
Umwiherero wabaye kuwa Kane tariki 01 kugeza kuwa Gatanu tariki 02 Kamena 2023.

Related posts

DRC: Ifoto ya Perezida Tshisekedi na Macron basa nk’abaterana amagambo yavugishije benshi.

N. FLAVIEN

Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byashinze umuryango wabyo w’ubutabarane.

N. FLAVIEN

Gatsibo: Amatora y’abagize Komite y’abana ku rwego rw’Akarere yaranzwe n’ibyishimo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777