Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Gakenke: Hakorwa iki ngo imihanda myiza iri gukorwa ibungabungwe mu buryo burambye ?

Akarere ka Gakenke nka kamwe mu Turere tugizwe n’imisozi miremire, usanga bigoranye kugira imihanda myiza iramba kuko imyinshi itwarwa n’isuri, indi igacukurwa n’amazi atemba ava mu misozi. Iyo ugenda muri aka Karere, utungurwa no kubona abaturage bahinga bakagera ku nkengero z’umuhanda neza, ukibaza uko uwo muhanda uzaramba bikakubera ihurizo.

Bamwe mu baturage bo mu duce turi gukorwamo iyi mihanda, bavugako guhinga bakageza ku muhanda neza babiterwa n’uko ayo masambu aba ari ayabo kandi ntihagire ubuyobozi bubabuza kubikora. Urugero ni nk’urw’iyi mihanda ya Gicuba-Janja, Biziba-Ruhanga, Buranga-Kamubuga-Rutabo iri gukorwa n’indi myinshi usanga isenyuka itaramara n’umwaka bitewe n’ukuntu iba yitaweho mu buryo hafi ya ntabwo nyuma yo gutwara akayabo.

Aba baturage kandi batanga urugero ku muhanda Kaziba-Murambo-Janja bavuga umaze igihe gito ukozwe neza ariko ukaba umaze gusaza ngo ahanini bikaba byaratewe no kutitabwaho uko bikwiye. Umwe muri bo yagize ati: “Nibyo higeze kuza ibiza byangiza byinshi ariko ntibyumvikana ukuntu uyu munsi unyura muri uyu muhanda ugasanga ibitaka byatembeye mu migenda biracyuzuyemo. Wibaza igihe bazabikuriramo bikakuyobera !! Nonese ko amazi ahita yishakira inzira mu muhanda hagati, urumva adatwara itaka ryose hagasigaramo imigende?”.

Basaba ko hajyaho uburyo burambye kandi bunoze bwo kwita ku mihanda ikorwa kuko ngo ingaruka zo kugira imihanda idakoze bazizi cyane, bagasaba ko kwita ku mihanda bitaharirwa imiganda gusa ahubwo Akarere n’izindi nzego bashyiraho uburyo bwo kuyitaho, hagira ahangirika bakahakora mu maguru mashya nta gutegereza igihe Igihugu kizongera kuwukorera.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, avugako kwita ku mihanda ndetse n’ibindi bikorwaremezo ari inshingano z’ibanze z’abayobozi hagamijwe gusigasira ibyagezweho, umuturage nawe agafashwa kumva ko kwita ku byagezweho bimukorerwa ari inshingano ze.

Mayor w’Akarere ka Gakenke/Photo Amizero.

Ati: “Nk’abayobozi tugomba gufata iya mbere tukita kuri iyi mihanda kuko iba yatwaye amafaranga menshi kandi ikaba iza tuyikeneye cyane. Kuriya abaturage bahinga bakagera ku muhanda neza sibyo; dukwiye kuganira nabo tukareba uko buriya butaka bwegereye umuhanda bwakoreshwa mu buryo butangiza umuhanda, uretseko hari n’amategeko abigenga, iyo hari igikorwa cyanyuze mu isambu yawe hari metero zigenwa hepfo no haruguru. Turumva rero rwose tugiye kongeramo imbaraga ibikorwaremezo byacu bikarushaho kuramba”.

Kuri iki kibazo kandi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu mpera za 2021, nawe yasabye abayobozi b’Uturere tugize Intara ayoboye kwita ku mihanda, abaturage bakaganirizwa ku ikoreshwa ryayo n’uburyo burambye bwo kuyitaho ariko abayobozi bakumvako ari bo nyambere ku kwita ku bikorwaremezo.

Mu Karere ka Gakenke hari kubakwa imihanda itandukanye irimo:
• Buranga-Kamubuga-Rutabo ureshya na Km 32

• Rutabo-Base ureshya na Km 4.8

• Kivuruga-Mbatabata ureshya na Km 9.8

• Kabyaza-Kanyiramenyo ureshya na Km 5

• Gashenyi-Karambo-Kinoni ureshya na Km 11

• Ruhanga-Biziba ureshya na Km 8

Iyi mihanda yose iri gukorwa mu Karere ka Gakenke, iri gukorwa ku nkunga ya Banki y’Isi(World Bank/Banque Mondiale) muri gahunda yo gutunganya imihanda ituma abaturage bageza umusaruro wabo ku isoko (Feeder Roads Development Projects).

Iyi mihanda yose iri gukorwa mu buryo burambye, aho yagurwa, igataindagirwamo igitaka gituma itanyerera ndetse itatu muri yo ikazashyirwamo kaburimbo iciriritse. Izashyirwamo kaburimbo iciriritse ni: •Buranga-Kamubuga-Rutabo
•Kabyaza-Kanyiramenyo
•Rutabo-Base

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Gafite ubuso bwa 704 km2, abaturage 338,234 hakurikijwe ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2012 n’ubucucike bwa 480/km2; bivuzeko kuri Kilometero kare imwe hatuye abaturage 480 ibintu bigaragaza ko aka Karere gatuwe cyane.

Imihanda iri gukorwa iri gushyirwamo igitaka kitanyerera igatsindagirwa.
Ibiro by’Akarere ka Gakenke.
Umuhanda Biziba-Ruhanga ni umwe muri myinshi iri gukorwa.
Kuri iyi mihanda hubatswe ibiraro bikomeye, imigende itwara amazi, aho biri ngombwa hubakwa n’inkuta z’amabuye.

Related posts

DR Congo: Barindwi muri FARDC bakatiwe urwo gupfa bazira guhunga M23 bagaca igikuba.

N. FLAVIEN

Polisi yavumbuye inka 17 na bamwe mu bakekwako kwiba izindi 25.

KALISA

Burera: Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeje kurushaho kubana kivandimwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777